Ibi yabigarutseho mu mbwirwaruhame yatanze mu gusoza amasomo y’abize muri ICK mu myaka ya 2019-2020 ndetse na 2020-2021.
Ibi birori byabereye kuri Stade y’Akarere ka Muhanga iherereye mu mujyi rwagati, ku wa Kane, tariki ya 21 Mata 2022.
Umuyobozi wa ICK, Padiri Ntivuguruzwa Barthazar, yasabye abasoje amasomo guhanga udushya dukenewe ku isoko.
Yagize ati “Musoje amasomo yanyu kandi mwitwaye neza nubwo bitari byoroshye kubera COVID-19 ariko icyo tubitezeho ni uko muzajya mutubera abahamya b’ubumenyi muherwa muri iri shuri.”
“Ikindi musabwa ni uguhanga udushya kugira ngo muzanatange akazi ku batagafite kuko ubumenyi mufite bubemerera kugera ku byo mwifuza byose."
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gilbert Mugabo, yashimye umusanzu ICK itanga mu burezi bw’u Rwanda.
Yasabye abasoje amasomo kwishyira hamwe bakoroherwa no kugana ibigo by’imari n’amabanki bakabasha kubona ubushobozi bwo kwihangira umurimo.
Uwitonze Chadia wari uhagarariye bagenzi be, yavuze ko bashimira ababafashije bakiga neza none bakaba basoje amasomo yabo neza nubwo nubwo bahuye n’imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko impamba bahawe izabaherekeza.
Yasabye ko muri iyi shuri hatangizwa "Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’, ababishoboye bakahakomereza amasomo".
Cleophas Barore usanzwe ari umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko ubumenyi bahawe buhagije kandi buzabafasha kugera ku ntego zabo.
Yagize ati “Ni urugendo rukomeye twanyuzemo ariko twahawe ubumenyi buhagije kandi badufasha kujya ku isoko ry’umurimo ukabasha kugera ku nshingano uhabwa n’umukoresha mu gutanga ibirenze ibyo watangaga. Mbere yo kujya ku ishuri kwiga, iki kigo gifite ibikoresho byagufasha kugera ku ntego zawe ndetse naho kwimenyereza umwuga n’aho harahari.’’
ICK itanga amasomo mu by’Itangazamakuru n’Inozabubanyi, Ibaruramari n’Icungamutungo, Iterambere ry’Icyaro no kubungabunga Ibidukikije n’ayandi.
Mu myaka ishize kandi hatangijwe ishami ry’Uburezi ririmo icyiciro cy’abahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘Diploma’ n’abahabwa iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma yo gutozwa kwigisha Icyongereza n’Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili, Ubumenyi bw’Isi n’Amateka.
Muri ibi birori abanyeshuri 13 barushije abandi amanota bahawe ibihembo birimo mudasobwa ndetse na sheki za miliyoni imwe kuri babiri gusa mu batsinze neza.


































Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!