Dr. Pierre Damien Habumuremyi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe impeta n’imidari by’Ishimwe (CHENO).
Amb. Zaina Nyiramatama yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abana n’indi mirimo, mu gihe Amb. Dieudonne Sebashongore yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) iyobowe na Israel Bimpe.
Ni nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa muri RBA aho hashyizweho abayobozi bashya, basimbura abaherutse guhagarikwa mu mirimo.
Abandi bashyizwe mu nama y’Ubuyobozi ya RBA barimo Madamu Viviane Mukakizima wagizwe Visi Perezida, Madamu Solange Ayanone, Michael Butera Mgasa, Kivu Ruhorahoza, David Toovey na Madamu Anitha D. Umuhire bagizwe abagize Inama y’Ubuyobozi.
Abandi bashyizwe mu myanya kuri uyu wa Gatandatu harimo Dr. Claudine Uwera, Umujyanama wihariye (Senior Strategic Advisor) mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Madamu Maeva Seka Haguma, Deputy Principal Private Secretary mu biro bya Perezida wa Repubulika, Michelle Umurungi ashinzwe ishoramari (Chief Investment Officer) mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.
Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!