Ni ibirori bizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, byitezwe ko bizitabirwa n’ibihumbi by’abanyarwanda b’ingeri zose n’inshuti z’u Rwanda.
Perezida Kagame agiye kurahirira manda y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka, ku majwi 99.18%.
Uretse Perezida wa Seychelles n’uwa Madagascar bamaze kwemeza ko bazitabira, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, na we yemeje ko azitabira.
Bivugwa ko abakuru b’ibihugu biganjemo abo ku mugabane wa Afurika bazitabira uyu muhango. Gusa muri bo, birashoboka ko hatazaba harimo uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bitewe ahanini n’uburyo umubano wifashe nabi hagati y’ibihugu byombi.
Ntibigeze bagaragara mu birori byinshi u Rwanda ruheruka kugira, kuko nko mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibigeze bahahinguka.
Mu irahira rya Perezida Kagame mu 2017, abakuru b’ibihugu barenga 20 bari bitabiriye. Kuri iyi nshuro, nabwo hitezwe abarenga abo, bishingiye ahanini ku buryo u Rwanda rwakomeje gutsura umubano n’ibihugu bya Afurika muri manda irangiye.
Benshi mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bari abo muri Afurika. Uwo muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu, aba guverinoma n’ab’Imiryango Mpuzamahanga bagera kuri 37.
Ubwo Perezida Kagame yari amaze gutsinda amatora, abakuru b’ibihugu barenga 20 bamwandikiye ubutumwa bw’ishimwe.
Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane washyize hanze itangazo, ugaragaza ko amarembo ya Stade Amahoro azaba afunguye guhera Saa kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza Saa Tatu.
Guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame amaze kurahira inshuro eshatu, bikabera muri Stade Amahoro. Inshuro zose Stade Amahoro yabaga yuzuye ku kigero gishoboka.
Mu 2003 Perezida Kagame yarahijwe na Siméon Rwagasore wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma icyenda. Mu 2010, Perezida Kagame yarahijwe na Aloysia Cyanzaire wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16.
Ubwo Perezida Kagame yarahiraga mu 2017 hitabiriye abakuru b’ibihugu barenga 20, icyo gihe arahizwa na Prof. Sam Rugege wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame azarahizwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.
Kuri iki Cyumweru, hitezwe akarasisi ka gisirikare n’indi myiyereko izakorwa n’Ingabo z’igihugu. Hashize iminsi mu kirere cya Kigali hagaragara kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu myiteguro y’uyu muhango ukomeye.
Indi nkuru wasoma:
2017: Uko umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wagenze (Amafoto na Video)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!