00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo ku bigo, abacungamutungo n’ibindi: Minisitiri Nsengimana yavuze kuri sitati nshya y’abakozi b’amashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 December 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Ukwezi kugiye gushira hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryagaragayemo impinduka nyinshi zirimo imyanya mishya mu mashuri, isuzuma ku bayobozi n’abarimu n’ibindi.

Izo mpinduka ntizavuzweho rumwe, dore ko nk’ibijyanye n’isuzuma ku bayobozi b’amashuri byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni Iteka kandi ririmo kongerera ubushobozi abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, aho hazajya hatangwa ibizamini kuri urwo rurimi, utsinzwe kabiri akaba yakwirukanwa.

Izi mpinduka zose twaziganiriye na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, atanga umucyo ku byibazwa byose n’icyo bigamije.

IGIHE: Mumaze amezi asaga abiri mugiye mu nshingano nka Minisitiri w’Uburezi, ni ibihe bibazo mwasanze mu burezi bw’u Rwanda?

Minisitiri Nsengimana: Amezi agiye kuba atatu tugiye muri aka kazi gashya […] Igihe Perezida yangiriraga icyizere akanshyira muri uyu mwanya, ntabwo naje kubakira ku busa.

Iyo urebye ubu, umwana w’Umunyarwanda wese ushaka kwiga abasha kwiga. Ni intambwe ikomeye ibihugu bike bigeraho. Hari igihe tutabitindaho kandi ari ikintu gikomeye.

Icyakora hari n’ibindi tutarabasha kugeraho. Ireme ry’uburezi ntabwo riri aho twifuza ko riba. Icyerecyezo 2050, gishaka ko twubakira ku bumenyi. Kugira ngo tuzagire ubumenyi buhagije bwubaka icyo cyerecyezo, bisaba ko dukaza umurego mu byo dukora byose mu burezi w’abana bacu. Ni byo tuzubakiraho dufatanyije n’abandi bose.

IGIHE: Haherutse kujya hanze sitati nshya igenga abakozi bo mu nzego z’uburezi bw’ibanze, ni izihe mpinduka z’ingenzi zirimo?

Minisitiri Nsengimana: Mbere hariho sitati yihariye igenga abarimu ariko bari abarimu gusa. Ubu ni sitati yigenga ariko ihariwe abakozi bose bo mu bigo by’amashuri. Kugira sitati imwe ireba abakozi bose bizafasha kugira ngo ishuri rishobore gukorera hamwe.

Iyi sitati nshya yongera imyanya cyangwa se imirimo mu bigo by’amashuri. Urebye ubu twashyizeho umuyobozi wungirije w’ikigo, ubundi twari dufite umuyobozi gusa. Twashyizeho umurimo w’umucangamutungo ku bigo […] amashuri abanza ntabo yagiraga cyangwa ugasanga atari umwe kuri buri shuri, ugasanga imicungire itagenda neza.

Ku ishuri hazajya haba hari umuforomo. Murabizi ko nta baforomo twagiraga bashinzwe kureba abana iyo barwaye mu mashuri, ubu uwo mwanya washyizweho kugira ngo mu gihe umwana arwaye, abashe kwitabwaho mbere yo kumujyana kwa muganga.

Hashyizweho kandi umujyanama mu myigire n’imitekerereze n’umubitsi w’ibikoresho.

Ikindi ni uburyo abarimu bashyirwaga mu kazi. Ababaga bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze (waiting list) barugumagaho imyaka ibiri barindiriye ko akazi kaboneka. Ibyo byateraga ikibazo ku bana barangije, bakisanga bagiye gukora ikizamini ariko hari urutonde ruriho abandi bategereje.

Ubu rero urwo rutonde abantu bazajya barumaraho umwaka umwe, nushira atarashobora gushyirwa mu kazi, azongera akore ikindi kizamini.

Turi no kureba niba icyo kizamini gikenewe cyane cyane ko abanyeshuri baba barangije mu mashuri yacu agenewe ubwarimu. Gusa byo turacyabisuzuma.

Abayobozi b’ibigo bazajya bashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi, bivuze ko izajya ireba mu barimu babishoboye kandi babifitiye uruhushya hanyuma bashyirwe muri iyo myanya.

Minisiteri ishobora no gushyiramo undi muntu udaturutse mu burezi, mu gihe hari ubumenyi runaka dukeneye wenda tutabonaga. Ubusanzwe abayobozi b’amashuri bashyirwagaho n’Akarere, ni ukugira ngo twongere umucyo mu buryo bikorwa.

Ni na yo mpamvu dushyiraho isuzuma buri myaka itatu kugira ngo turebe niba bari gukora neza. Urebye uruhare abayobozi b’ibigo n’abarimu bafite, rurakomeye cyane. Ni bo babana n’abanyeshuri, bamenya ko abanyeshuri bize, bamenya ko bariye, ko imibereho yabo imeze neza. Tugomba gushyira imbaraga mu buryo tubafasha n’uburyo tubagenzura.

IGIHE: Hari abayobozi binubiye ko iryo suzuma ryahise ritangira gukorwa…

Minisitiri Nsengimana: Ubugenzuzi ntabwo bwari bukwiriye gutera abantu ubwoba, kuko ubugenzuzi ni ukumva uko ibintu bimeze, ngo turebe uburyo tubafasha. Niba REB igiye ku kigo igasanga hari ibikenewe, ntabwo bivuze ngo umuyobozi w’ikigo agomba kwirukanwa, ahubwo ni ukuvuga ngo: Tumufashe gute kugira ngo abana babashe kwiga?

Ntabwo wavuga ngo: Nguhaye umwaka kugira ngo abana bige. Abana bagomba kuba biga n’uyu munsi. Ntabwo abantu bari bakwiriye kubigirira ubwoba, ni amahirwe ngo amashuri akore neza.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko sitati nshya igenga abakozi bo mu burezi bw'ibanze, izatuma imikorere inoga

IGIHE: Mu mpinduka zigaragaramo, ni uko hejuru y’ikizamini cyanditse abashaka kuba abarimu bakoraga, hazajya hiyongera icyo kuvuga Icyongereza. Byatewe n’iki?

Minisitiri Nsengimana: Icyongereza nirwo rurimi twigishamo cyane cyane mu mashuri ya Leta. Uwigisha rero akwiriye kukimenya kuko ntabwo wakwigisha mu rurimi utazi. Abarimu bagomba kuba bafite ubumenyi muri uru rurimi bubemerera kwigisha.

Hejuru y’ibyo twashyizeho n’ingamba zibafasha kugira ngo bitegure. Tuzashyiraho uburyo bwo kubafasha kiugira ngo bongere ubumenyi bwabo mu Cyongereza, tunabasaba ko bashyiramo imbaraga.

IGIHE: Hagaragaye impinduka ku mabaruwa ashyira abarimu mu kazi, aho kuri ubu umutangizi azajya ahembwa bitewe n’igihe umuyobozi w’ishuri yagaragarije ko yatangiye akazi, kubera iki?

Minisitiri Nsengimana: Ubundi umwarimu yashoboraga kugenda agatangira kwigisha ariko akazarindira urwandiko ruvuye mu karere kugira ngo ashobore guhembwa. Hari igihe umwarimu yatindaga guhembwa kubera ko urwo rwandiko rutaraboneka ariko ubu akihagera umuyobozi w’ikigo azajya abishyira mu ikoranabuhanga, atangire guhembwa.

IGIHE: Ku mashuri afatanya na Leta, bigaragara ko ishyirwaho ry’abayobozi b’ayo mashuri na Minisiteri izajya ibigiramo uruhare, ntibizababangamira?

Minisitiri Nsengimana: Amashuri ahabwa inkunga na Leta mbere yo kugira ngo iyo nkunga iboneke, dusinyana amasezerano. Muri ayo masezerano haba harimo imikoranire hagati ya Leta n’ayo mashuri. Urebye uruhare uyoboye ikigo agira ku myigire y’abana, ni ikintu twumva ko tugomba kubiganiraho n’abo ba nyiri ishuri. Nibo bamushyiraho ariko bamenyesha Minisiteri ko bagiye kumushyiraho.

Nk’ubu twashyizeho ko umuyobozi w’ikigo agomba kuba afite icyemezo cy’ubumenyi mu miyoborere, n’uwo bashyiraho agomba kuba agifite. Twavuze ko hazajya habaho ubugenzuzi bw’abayobozi b’ibigo, na bo bagomba kugenzurwa.

IGIHE: Tariki 13 Ukuboza u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, usanze mu Rwanda umwarimu ahagaze ate?

Minisitiri Nsengimana: Uruhare rw’abarimu mu burezi ni ndasumbwa. Abantu bose bari mu burezi tuzi akazi bakora, ni akazi katoroshye. Uba ufite abana benshi mu ishuri, ugomba kumenya ko bize neza, turabibashimira. Ni nayo mpamvu Leta y’u Rwanda ishyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo abarimu bashobore gufatwa neza.

Urebye mu myaka ibiri ishize, abarimu bongerewe imishahara ku buryo busumbije abandi bakozi ba Leta. Yego imishahara yari iri hasi ari nayo mpamvu Leta yashyizemo imbaraga ngo izamuke. Hejuru y’ibyo twashyizeho Umwarimu Sacco kugira ngo ishobore gufasha abarimu […]

Nyuma y’abanyeshuri, abarimu nibo bakurikiraho mu burezi. Turashaka gushyiramo imbaraga. No kwizihiza umunsi mukuru w’abarimu, nicyo tuzaba tugamije. Ni ukugira ngo tubereke ko tubashimira kandi ko umwuga wabo ufitiye akamaro u Rwanda.

Ni umunsi w’abarimu ariko ababyeyi na bo bazaza dufatanye kubashimira. Ababyeyi na bo bafite uruhare rukomeye kuko nibo bamenya ko abana bagiye ku ishuri, nibo bakurikirana ko abana bize. Ababyeyi bakomeze kugira uruhare babaze mwarimu uko umwana yize, niba ajya ku ishuri, ingorane […] ababyeyi bagomba kugira uruhare mu myigire y’abana.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko nta bakwiriye guterwa ubwoba n'igenzura mu mashuri, kuko rigamije gukosora ibitagenda
Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese ngo uburezi bw'u Rwanda bugere aho bwifuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .