Icyumweru gishize cyo kwibuka gisize umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye gutokorwa bikomeye, nyuma y’aho Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique yongeye ku yindi nshuro gutunga agatoki uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uku gutungwa agatoki k’u Bufaransa ariko ntikwaguye neza abayobozi bo muri iki gihugu kuko, usibye kuba Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu yarahise asubika kuza guhagararira igihugu cye mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 yabereye i Kigali, u Rwanda narwo rwahise rufata icyemezo cyo guheza inyuma y’umuryango wa Stade Amahoro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch.
Abayobozi b’Abafaransa barimo Minisitiri w’Intebe mushya Manuel Valls ndetse na Minisitiri w’Ingabo Jean Yves Le Drian bahise bafata iya mbere bagaragaza ko batishimiye ndetse batanemeranya n’uvuga ko u Bufaransa hari uruhare rutaziguye bwagize muri Jenoside. Mu gihe kimwe ariko, umusirikare w’umufaransa wahoze ari muri Operation Turquoise, Kapiteni Guillaume Ancel, yaganiriye na radiyo yo mu Bufaransa yitwa France Culture ayitekerereza ukuntu baza mu Rwanda ku ikubitiro bari bahawe amabwiriza yo kurwanya Inkotanyi bakazigeza kure ya Kigali, gusa ngo bahageze nibwo ibintu byabahinduranye isura, bahindura umugambi na gahunda.
Kuba rero abanyepolitiki Le Drian na Valls bahakana uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu gihe Kapeteni Ancel, umusirikare wari wibereye muri Opération Turquoise ndetse na nyuma y’aho akaza guhabwa umudari w’ishimwe bita “Chevalier de la Légion d’Honneur” ku myitwarire yayigizemo, ibyo avuga bihabanye n’ibyo abo banyepolitiki bavuga, bityo bikaba ari ibyo kwibazaho.
Ku nshuro zitandukanye u Rwanda rwagaragaje uruhare rw’ingabo z’u Bafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, aho byavugwaga ko zari mu Rwanda zigamije kugarura amahoro. Aho zitungwa agatoki cyane ni ku myitwarire zagize ndetse n’ibikorwa zakoreye mu cyitwaga Zone Turquoise, mu gikorwa cyahereye tariki ya 23 Nyakanga gisozwa tariki 22 Kanama 1994.
Mu byaha abasirikare b’Abafaransa bashinjwa kuba barakoreye mu Rwanda ndetse n’u Rwanda rwakunze kujya rugaragariza ibimenyetso birimo n’abatangabuyamya harimo; gufata ku ngufu abakobwa, gutererana ku bwende Abatutsi bari mu kaga mu Bisesero bakicwa n’Interahamwe n’ibindi.
Ahereye ku kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique tariki ya 27 Werurwe, ashinja iki gihugu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Valls yahakanye agira ati “Sinemera ibirego bidakwiye kandi birimo akarengane, bituma abantu bavuga ko u Bufaransa bwakoze Jenoside mu Rwanda.”
Si Valls wahakanye ibi birego, yunganiwe na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Yves Le Drian wavuze ko igihugu cye nta ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko ibirego u Rwanda rushinja u Bufaransa byose nta na kimwe kigomba gusigara kitabonewe igisubizo.
Ati "Hari amagambo yakoreshejwe, ni muri ubwo buryo nta kintu na kimwe u Rwanda rushinja u Bufaransa kigomba gusigara kitabonewe igisubizo."
Yongeyeho ko Opération Turquoise yari ifite umugambi wo kurokora ubuzima bw’abantu benshi bashoboka nyuma yaho byagaragariraga ko imiryango mpuzamahanga nta bushake yari ifite.
Ntibahuza na Kapiteni Guillaume Ancel wari muri iyi Opération
Kapiteni Guillaume Ancel wabaye mu Rwanda, muri Operation Turquoise yagaragaje uruhare rwimbitse rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’itandukira ry’izi ngabo.
Yavuze ko baje mu Rwanda baje guhashya ingabo za FPR Inkotanyi zari zafashe Kigali, bitandukanye no kubyita ko baje mu bikorwa by’ubutabazi.
Kapiteni Guillaume Ancel yavuze ko bafashaga ingabo z’u Rwanda zatsinzwe (FAR) ku buryo bushoboka bwose, yongeyeho ko ibyakorwaga byose yabanzaga gutegekwa kwirukana abanyamakuru kugira ngo ibyo bakora bitamenyekana.
Abivuga atya “Natagetswe kwirukana abanyamakuru icyo gihe mu rwego rwo kubahisha ibyakorwaga. Ubwo navugaga nahakanaga ko tubihisha, umufaransa wari uyoboye ingabo yambwiye ko tugomba kubikora mu rwego rwo kwereka ingabo z’u Rwanda ko tutahindutse abanzi bazo kugira ngo zitaturwanya. U Bufaransa bwanishyuye imishahara y’abasirikare b’u Rwanda.”
Guillaume akomeza agira icyo avuga ku kuba amakuru yatanze ashobora gushyira igihugu cye mu kaga ati “Ku bwanjye ndavuga ibyo nanyuzemo muri icyo gihe. Niba bitajyanye n’uruhande rwabo ni ikibazo”.
Uru ruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mbere y’uko Perezida Kagame arutangariza Jeune Afrique, Senateri Bizimana Jean Damascene yarugaragaje mu buryo bwimbitse yerekana amazina na bamwe bagakwiye gukurikiranwa n’ibikorwa bakurikiranwaho. Aya mazina yayagaragaje ubwo mu karere ka Nyamagabe bakiraga urumuri rutazima.
Yatangiriye kuri Lt. Col. Etienne Jubel wageze muri Gikongoro tariki ya 24 Kamena 1994, ayoboye ingabo z’Abafaransa zari zivuye i Cyangugu. Izi ngabo zitwaga COS (Commandants des Operations Speciales), Ni umwe mu batoje abasirikare b’u Rwanda b’icyo gihe n’Interahamwe mu kigo cya Gabiro mu 1992. Abakomanda bamenyerejwe imyitozo y’umwihariko.
Hari kandi n’abandi basirikare batandukanye bayoboraga ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa bwa Loni zari zaragize uruhare mu gutoza abasirikare n’Interahamwe zishe Abatutsi.
Batorezaga izi nterahamwe mu bigo bya Gabiro, Gako, Mukamira na Nyakinama.
Kuba baratoje izi nterahamwe kandi ngo ni kimwe mu byo bari bashyize imbere mu gihe ibikorwa byo kurengera Abatutsi ntabyo bigeze bakora, kuko bari mu bari baragize umugambi n’uruhare mu gutoza abantu, bacumbitse muri SOS Gikongoro.
Undi uvugwa ni Capt Hervé wari uyoboye abitwaga aba “Legionnaire” bacumbitse muri ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Nyamagabe cyitwa ACEPR , bakurikiwe n’abandi basirikare b’inararibonye mu bikorwa by’ubutabazi mu myitozo ya gisirikare ihanitse bayobowe na Capt Nicole.
Hari n’ingabo z’u Bufaransa zari zivuye muri Djibouti ziyobowe n’uwitwaga Capt Bouchet bagiye ku Kitabi bagize uruhare mu gutangira Abatutsi bashakaga guhunga, bikorwa na Kapiteni Hervé n’abasirikare yari ayoboye hafi ya Nyungwe.
Kapiteni Jacques Rosier yagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
Mu bandi Bizimana yagarutseho harimo kandi na Capt Jacques Rosier, wari waratoje Interahamwe mu kigo cya Mukamira.
Yari afatanyije n’umwungirije witwaga Col Didier Thauvain nawe watoje Interahamwe. Uyu mukoloneli we ngo yaranzwe n’imvugo idasanzwe ubwo yabwiraga itangazamakuru ko ubutumwa bafite ari ukubuza ingabo za FPR Inkotanyi kwinjira muri Zone Turquoise.
Mu mvugo ye yagize ati “Nibaramuka bahinjiye dufite misiyo yo gushwanyaguza ubura bwayo (FPR).”
Yakomeje avuga ko nihagira umuntu wa FPR winjira aho bahita bamwica.
Iri jambo Thauvain yakoresheje tariki ya 4 Nyakanga 1994 ryanditswe mu kinyamakuru cyo mu Bufaransa “Le Figaro” cyasohotse bukeye bwaho.
Uyu musirikare ngo yahise ahamagazwa n’igihugu cye asimburwa na Col Sartre , acumbika i Murambi kugera kuri 16 Nyakanga 1994.
Uyu nawe yasimbuwe na Lt Col Eric de Stabenrath wari wungirijwe na komanda Pegoverot wahoze utoza ingabo zahoze ari iz’u Rwanda mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali). Aba bayobozi bayoboye ingabo z’u Bufaransa zari i Murambi.
Aha kandi hiyongeraho ingabo zisanzwe z’Abafaransa zari muri ubu butumwa.
Bizimana yagize ati “Mu by’ukuri aya mazina mvuze aha niyo yagombye kubazwa ibikorwa byakozwe bibi mu gihe ingabo z’Abafaransa zari aha, ni ukuvuga guhera tariki ya 4 Nyakanga kugeza ku ya 22 Kanama 1994.”
U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagatangwa n’ingero. Zimwe mu ngero ni :
1. Abafaransa bashyize ingabo muri Perefegitura yose ya Gikongoro ngo zibuze FPR kwinjira muri iyi perefegitura aho zagombaga gutabara Abatutsi
2. Bafashe impunzi z’Abatutsi zarokotse bazivanga n’Interahamwe zikomeza no kubica nyamara izi ngabo zari zifite ubutumwa bwa Loni bwo kubarinda.
3. Bafashe abakobwa n’abagore ku ngufu.
4. Bashinyaguriye Abatutsi ubwo banyuraga hejuru y’icyobo cyari gitabyemo Abatutsi, i Murambi ubwo bajyaga gutoragura umupira wa Volley babaga bakina.


















TANGA IGITEKEREZO