U Burusiya buvuga ko Ukraine yabaye ikibuga cy’abashaka guhungabanya umutekano wabwo ndetse n’indiri y’abafitiye urwango u Burusiya n’Abarusiya, bafite umugambi mubisha wo guhanagura icyo gihugu ku ikarita y’Isi binjiriye mu buyobozi bwa Ukraine.
Intambara imaze kwangiza byinshi ku ruhande rwa Ukraine ariko ubusabe bw’u Burusiya ni bumwe ngo buhagarike intambara, kwemeza ko Ukraine itazigera na rimwe yinjira mu Muryango w’Ubutabarane mu bya gisirikare wa OTAN cyangwa ngo ibogamire ku ruhande urwo ari rwo rwose mu mibanire yayo.
Amahanga yahagurutse ngo afungire amazi n’umuriro u Burusiya, igihugu cyahindanyirijwe isura mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’ikitagira impuhwe, cyavogereye ubusugire bw’ikindi kigenga.
Ibihugu bya Amerika n’u Burayi nibyo biyoboye inkubiri yo kugusha hasi u Burusiya bari basanzwe bahanganiye ubuhangange bwo kuyobora Isi.
Igitangaje ariko ni uburyo ibyo Abanyamerika n’Abanyaburayi bakubitira u Burusiya ibyo bo bamaze imyaka amagana babikora ndetse bo bakoze ibibi birenze nyamara nta n’umwe wigeze abibazwa haba mu butabera cyangwa se ngo abisabire imbabazi.
Kurikira Ikiganiro Indiba y’Ibivugwa, umenye ibyaha ndengakamere ibi bihugu bishaka guha isomo abandi, byakoze mu myaka y’ukuzamuka kwabyo kugeza n’ubu ku buryo iterambere ryabyo, ryubakiye ku mirambo myinshi n’imivu y’amaraso y’inzirakarengane, nyamara bigahindukira bigashaka guha abandi amasomo.
Ikiganiro Indiba y’Ibivugwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!