Kutarahira kw’abadepite ndetse n’abaminisitiri nkuko byagombaga kugenda ku itariki ya 5 Mutarama byakomeje kuzana umwuka mubi cyane.
Imyigaragambyo yabereye i Kigali ku itariki ya 8 Mutarama, ahanini yabaye mu masaha ya mugitondo, nubwo hari aho uduco tumwe na tumwe twakomezaga kuba mu mihanda no guhohotera abantu.
Aho ni nko ku Kacyiru hafi y’ahari icyicaro gikuru cya polisi ubu ngubu, hafi ya statiyo ya esansi na Hotel Alpha Palace, i Gikondo, mu Biryogo no mu Cyahafi.
Ku mugoroba wa nyuma ya saa kumi z’uwo munsi, habaye inama yabereye mu Urugwiro iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana.
Iyo nama yari ikomeye cyane kuko yahuje abakuru b’amashyaka yose yari yemewe mu Rwanda. Umenya ari nabwo bwa mbere abayobozi bo muri FPR-nkotanyi batumiwe muri Village Urugwiro. Nubwo perezida wa FPR atari we wayigiyemo yari ahagarariwe bidashidikanywa.
Ab’Inkotanyi bagiye muri iyo nama ni Bizimungu Pasteur, Mazimhaka Patrick, Sendashonga Seth na Rutaremara Tito.
Abandi bari bayirimo ni Ministiri w’intebe Uwilingiyimana Agatha na Twagiramungu Faustin wagombaga kuba Minisitiri w’intebe wa guverinoma y’Inzibacyuho yaguye.
Hari kandi n’uwari ukuriye MINUAR Jacques Roger BOOH-BOOH, na Ambassaderi Dorah Mbezi wa Tanzania, wari uhagarariye umuhuza mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.
Umuhuza muri aya masezerano yari Perezida Ally Hassan MWINYI. Undi wari urimo kandi ni Joe FELLI wari uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afrika (OAU)
Nibutse ko iyo nama ari Habyarimana wari wayitumije, kugira ngo barebere hamwe uko inzego z’inzibacyuho zajyaho. Uwafashe ijambo agasobanura icyo perezida yari yabahamagariye ni Ambasaderi Renzaho Juvenal.
Renzaho yavuze ko ngo ikibazo cyabaye ari uguhezwa kw’amashyaka amwe mu nzibacyuho.
Arangije, Habyarimana yahaye ijambo abanyamahanga bari aho ngo bagire icyo babivugaho bose muri diplomasi, bavuga ko rwose nta kibazo cyari gikwiye gutuma hari ishyaka ritisanga muri iyo nzibacyuho.
Perezida Habyarimana yabyuririyeho avuga ko yemeranya n’abo yitaga ‘abafatanyabikorwa’ (partners) ngo agasanga ari uko bikwiye kugenda.
Icyo atari yasobanuye ni uko hari ishyaka CDR yashakaga ko rijyamo kandi ryari ryaranze amahame agenga inzibacyuho. Ikindi cyari uko mu mashyaka yari yarafashije gusenya yifuzaga ubwiganze bwa Hutu-PAWA.
Amakuru twabonye ni uko habaye kubanza guceceka, hakabura umubwira icyo abitekerezaho.
Rutaremara yaje gusaba ijambo amubwira ko ikibazo ari CDR kandi ko FPR itazemera inteko irimo iryo shyaka. Kandi ko imishyikirano yabaye hagati ya leta y’u Rwanda na FPR, atari hagati y’umuryango mpuzamahanga n’Abanyarwanda.
Mu ijambo Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana yafashe, asa n’umaze gushira ubwoba, yabanje kuba umudiplomate. Yarabikomeje, ariko ngo urebye ashaka kubwira Booh-Booh wari uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Iryo jambo ngo UWILINGIYIMANA yarimubwiye asa n’umuburira kandi anatabaza. Mu kurisoza, yavuze ko ngo akwiye kwitondera amagambo abwirwa n’Abanyarwanda.
Byaje kugaragara ko avuga “Abanyarwanda” yaseguriraga musumba bose icyo gihe. Amubwira ko batavugisha ukuri, ati kandi urusha abandi bose mu babeshyi ni Perezida Habyarimana.
Amakuru yatugezeho ni uko abari aho baguye mu kantu. Ibyari inama hazamo kujujura no kwitonganya kwa bamwe no kubyemera ku bandi. Kinani ngo yishimye cyane mu mutwe arahaguruka asa n’ushaka kumusumira.
Umunyamakuru wabikurikiraniye hafi yarambwiye ngo nibwo abantu babonye “Uwari wariyise Ikinani akozwe mu jisho mu ruhame n’uwo yari yarahaye akazina k’agatazirano ka Nyirabiyoro.”
Inama irangira ityo! Kuko byari bigiye kuzamo amahane adasanzwe. Bukeye, ku itariki ya 9 Mutarama, radiyo RTLM yafashe umwanya munini ihitisha ibiganiro byamagana MINUAR bayishinja ko yangaga se yabangamiraga Interahamwe n’Impuzamugambi. Iyo radiyo rutwitsi ikavuga ko MINUAR ibogamiye kuri FPR n’amashyaka bafatanyije.
Iyo propaganda ya RTLM ntiyari nshya kuko itangazamakuru ryandika riyobowe na Kangura n’ibindi nka Medaille Nyiramacibiri bandikaga ko abasirikare ba MINUAR barimo n’umugaba wazo bari baratwawe n’Abatutsikazi.
Perezida Habyarimana yari umwe mu bantu bashinze RTLM akaba ari nawe wari ufite imigabane iruta iy’abandi muri sosiyete yari ifite iyo radiyo.
Icyo gihe mu itangazamakuru ryandika hari haratangiye no gukwizwa kw’ibipapuro bitagaragaza uwabyanditse (tracts).
Kuri uwo wa 9 Mutarama 1994 kandi, ikibazo cy’imyigaragambyo yari yaraye ibaye, cyari kitaribagirana. Abasirikare b’ababiligi babajije umukuru wa Jandarumori, Maj. Gen Ndindiliyimana Augustin impamvu abo ayobora ntacyo bakoze kandi abantu barahohotewe.
Ndindiliyimana yabasobanuriye ko batari kubasha guhosha iyo myigaragambyo ngo kubera ko hari gupfa hakanakomereka benshi ngo kuko mu baturage hari benshi bafite za grenade.
Muri make ntacyo Jandarumori yari ikimaze, cyangwa se ntiyari guhana abo yoshya.
Iby’interahamwe n’Ababiligi byagenze bite? Amaherezo y’Ikinani na Madamu Uwilingiyimana se? Habyarimana yarabeshyaga cyangwa baramubeshyeraga? Ese RTLM yari kuvuga ibyo Habyarimana atemera? Ese iyo Habyarimana asubiza ko atabyemera yari kuba avugishije ukuri cyangwa yari kuba abeshya? Nyuma y’iyo nama hakurikiyeho iki?
Umugambi wa Jenoside wari ugiye kumenyekana n’ubwo amahanga yabyirengagije. Komeza ukurikire.
Kugirango umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog:http://umuvugizi.wordpress.com/


















TANGA IGITEKEREZO