00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

12/1/1994: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje

Yanditswe na

Tom Ndahiro

Kuya 12 January 2014 saa 02:07
Yasuwe :

Ku itariki 12 Mutarama 1994, Gen. Romeo Dallaire yakiriye igisubizo kuva i New York kuli Fax yari yaraye aboherereje ababurira ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi. Ni igisubizo cyoherejwe na Iqbal Riza mu izina rya Kofi Annan mu buyobozi bushinzwe gucunga umutekano (DPKO).
Icyo gisubizo cyarimo ubujiji niba atari ubugome budasanzwe. Iqbal Riza yategetse Dallaire kujya kubwira Perezida Juvenal Habyarimana ibyo yari yarabwiwe na Jean Pierre Turatsinze. Ngo ariko akanabibwira ba ambasaderi (…)

Ku itariki 12 Mutarama 1994, Gen. Romeo Dallaire yakiriye igisubizo kuva i New York kuli Fax yari yaraye aboherereje ababurira ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi. Ni igisubizo cyoherejwe na Iqbal Riza mu izina rya Kofi Annan mu buyobozi bushinzwe gucunga umutekano (DPKO).

Icyo gisubizo cyarimo ubujiji niba atari ubugome budasanzwe. Iqbal Riza yategetse Dallaire kujya kubwira Perezida Juvenal Habyarimana ibyo yari yarabwiwe na Jean Pierre Turatsinze. Ngo ariko akanabibwira ba ambasaderi b’ibihugu by’u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa.

Muri make, bamutegetse kuregera ukwiye kuregwa, kuko Habyarimana ubwe yari azi umugambi wa jenoside n’ubwo atari azi ko abahezanguni bari baramuteganyije nk’imbarutso. Ibi tuzaba tubigarukaho ikindi gihe.

Romeo Dallaire yagiye ari kumwe na Jacques Roger Booh-Booh, babanza kubonana na ba ambasaderi bari bategetswe kubonana nabo. Ngo barabibabwiye, abo ba ambasaderi babasezeranya ko bazabigeza mu buyobozi bw’ibihugu byabo kuko bumvaga ari ibintu bitoroshye.

Nyuma bombi bagiye kubibwira Habyarimana. Birumvikana uko yabashubije. Yababwiye ko amakuru bamubwiye amutunguye, ababwira ko azabiperereza. Ku bijyanye n’imyigaragambyo yo ku itariki 8 Mutarama, Habyarimana yababeshyeye ko yakozwe n’amabandi yakoresheje ibirango bya MRND.

Dallaire na Booh-Booh baratashye, Habyarimana ategeka ko gukwiza intwaro mu Interahamwe byihutishwa.

Kuri uwo wa 12 Mutarama abasirikare ba MINUAR bagiye hamwe mu ho Turatsinze yari yarabarangiye ko hahishe intwaro barazihasanga koko.

Aho hari mu nzu ya Maj. Gen. Ndindiliyinama Augustin, wanabuze uko agira akabemerera ko ari iza MRND, ariko ko inzu yari yarakodeshejwe n’iryo shyaka.

Icyegera gikuru cya Habyarimana mu gutanga amakuru

Kugeza ubu umuntu uvugwa ko yabwiye MINUAR iby’umugambi w’uko hategurwa jenoside ni Jean Pierre Turatsinze. Ariko hari n’undi mperutse kubwirwa ko nawe yaba yaraburiye MINUAR ko hategurwa ubwicanyi.

Uwo ni Ruhigira Enoch, wari umuyobozi w’ibiro (Directeur de Cabinet) bya Perezida Habyarimana. Ngo Ruhigira yaba yaragiye kubonana na Booh-Booh, nawe akamusaba ko MINUAR yarinda umutekano we, kubera amakuru yari yiteguye gutanga.

Nabajije uwampaye ayo makuru uburyo bari kurinda Ruhigira kandi yari asanganywe aba GP bamurinda, ambwira ko we yari yiteguye kuva mu gihugu.

Ayo makuru avuga ko Habyarimana amaze gupfa Ruhigira yahise ahungira muri Ambassade y’Ababiligi. Ndetse abasirikare babo nibo bamugejeje ku Kibuga i Kanombe ku itariki ya 11 Mata 1994, akagenda.

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ukora kuri BBC yemeza ko yabonye RUHIGIRA ku kibuga i Kanombe, Ababiligi bamujyana.
Venuste wakoraga muri MINUAR ariko agahitamo kuva mu gihugu rugikubita, avuga ko Ruhigira agomba kuba yari afite “Code name”abatambutsaga abahunze batari bafite, ngo “ku buryo yasabwe gutegereza kugeza haje umusirikare mukuru w’umubirigi wari uzi ibanga, baramureka aratambuka.”

Niba koko yari afite ibanga cyangwa ntaryo, Ruhigira akiva mu Rwanda ababirigi bamusize muri Kenya.

Amakuru dufite ni uko ari bo banamushakiye icumbi mu gace ka Naivasha aho yabagaho ubuzima bunaruta ubwo yari ariho mu Rwanda.

RUHIGIRA yavuye aho muri Kenya ajya mu Bubiligi ngo ho yakiriwe neza, ku buryo yahawe n’akazi muri Kaminuza i Gembloux aho yari yarize.

Mu Bubiligi yaje kuhava bitewe n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya jenoside n’inshuti zabo bamagana icyo cyemezo.

Birashoboka ko ari cyo cyatumye ajya mu gihugu cya Philippines ho yavuye ajya muri New Zealand.

RUHIGIRA muri Jenoside?

Kuba Ruhigira yari mu mugambi wa jenoside birashoboka cyane. Niba atari awurimo yari awuzi.

Mbona Ruhigira bwa mbere, hari mu ntangiriro za Werurwe 1993, i Dar es Salaam, muri Tanzania. Ni mu gihe hari habaye imishyikirano hagati ya leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi. Imishyikirano yabereye muri Hotel yitwa Kilimanjaro (icyo gihe).

Ni imishyikirano yigaga ku guhagarika intambara yari yatangiye kuwa 8 Gashyantare uwo mwaka bitewe n’ubwicanyi bwibasira Abatutsi bwari bumaze iminsi bukora mu bice bitandukaye by’igihugu. Ni mu cyaje kwitwa igeragezwa rya jenoside.

Ruhigira yaje mu butumwa bwa Leta y’u Rwanda bwari buyobowe na Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyaremye Dismas, ahari nk’ijwi n’ugutwi kwa Habyarimana nkurikije uko nabirebaga icyo gihe. Ubutumwa bwa FPR bwari buyobowe na Perezida wayo Col. Kanyarengwe Alexis.

Mu gihe cy’akaruhuko nasanze aho Minisitiri Munyazesa Faustin yari ahagararanye na Ruhigira ntangira kubabaza impamvu bashyira imbere politiki y’ubwicanyi.

Birumvikana ko bagerageje guhakana bakavuga ko ari ay’Inkotanyi. Haje kuza umugabo munini ntari namenye ariko turibwirana ambwira ko yitwa Amb. Amri SUED n’imirimo ashinzwe.

Yaje aho twari duhagaze kwibutsa abo bari kumwe muri delegation ko igihe kigeze cyo gusubira mu nama.

Impaka zari zashyushye nkakurura Munyazesa na Ruhigira ngo babe baretse kugenda. Na Amri SUED wari ushatse kudusiga aho naramubwiye ngo nawe abe aretse kugenda. Nti “ibyo mbaza aba bategetsi nawe birakureba.” Yarankundiye aba ahagumye.

Impaka zarakomeje, ari ko mbaha ingero z’amahano bakoraga cyangwa bavugwagaho. Sinzi uko byagenze mbona Amri Sued avuze atunga agatoki Ruhigira amubwira ngo: “Mwa bagabo mwe mwaretse guhakana ibyo muzi ko tumaze igihe twaramenye ko mutegura ubwicanyi, mwabiretse.”

Yarakomeje arababwira, ubona yariye karungu, ngo “uretse ko tutazi umunsi n’isaha nyamara muzakora ishyano”.

Ibyo uwo mugabo yavuze byarantunguye cyakora nawe yibutse ko abo abwira batoroshye ati: “Nzi neza ko mutabyakiriye neza, ninshaka nzabizire”.

Yarikubise aragenda. Mbwira Ruhigira na Munyazesa nti ese n’uriya nawe ni “inyenzi” nkuko mutwita? Twese twasubiye mu nama, bombi ntawugize icyo avuga.

Minisitiri Munyazesa wanywaga isegereti yakuruye umwotsi mwinshi ajugunya igice muri gisigaye muri sandiriye, tugana mu cyumba cy’inama yari iyobowe na John MALECELA wali Minisitiri w’Intebe wa Tanzania.

Nongeye guhura na AMRI mu karuhuko ka saa sita ndamubwira nti: “Wikozeho”. Aransubiza ngo “mamfu” bivuze ngo biramaze.

Jenoside itangiye muri Mata 1994, mu bantu nibajije ko abicanyi bazahitana ni Amb. Sued cyakora nza kumubona i Kabuga yururuka mu ikamyo ya MINUAR, ari mu bantu bari bavanywe muri Hotel de Mille Collines.

Icya mbere namubwiye nyuma yo kuramukanya no kumubwira ngo ni uko ni uko kubera ko yari avuye mu nzara z’abicanyi, ni amagambo yabwiye Minisitiri Munyazesa na Dir. Cab wa Habyarimana, Ruhigira Enoch.

Ayo magambo yayababwiye hasigaye amezi 13 gusa ngo jenoside itangire.

Yanshubije mu kibazo cy’amagambo abiri gusa, ngo “Narabeshyaga se?” Naracecetse, tuganira ibindi dukomeza kumva umunuko w’imibiri y’Abatutsi bari barishwe icyanamye ku gasozi. Ikiganiro cya Dar Es Salaam cyampezemo.

Ariko se Ruhigira yaba yarahindutse akumva jenoside ari ubugome? Hari icyo yigeze atangaza kigaragaza ko yitandukanyije n’abajenosideri? Uzabimenya azabitugezeho!

Ibijyanjye na Ruhigira ni nk’ibya Twagiramungu tuzabigarukaho ubundi.

Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog : http://umuvugizi.wordpress.com/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .