00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabeshyuje ibirego ku gufasha M23 imbere y’akanama ka LONI gashinzwe ibihano

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 August 2012 saa 03:55
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama, Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje ibirego by’uko ifasha umutwe wa M23 byashyizwe muri raporo yakozwe n’impuguke za Loni, imbere y’akanama ka Loni gashinzwe ibihano.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise, ndetse aherekejwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Maj Karuretwa Patrick na Nduhungirehe Olivier ugarariye u Rwanda muri LONI.
Nk’uko tubikesha The New Times, byari biteganiwje ko uyu (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kanama, Guverinoma y’u Rwanda yabeshyuje ibirego by’uko ifasha umutwe wa M23 byashyizwe muri raporo yakozwe n’impuguke za Loni, imbere y’akanama ka Loni gashinzwe ibihano.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise, ndetse aherekejwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Maj Karuretwa Patrick na Nduhungirehe Olivier ugarariye u Rwanda muri LONI.

Nk’uko tubikesha The New Times, byari biteganiwje ko uyu munsi Minisitiri Mushikiwabo aza no gutanga ikiganiro imbere y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, aho avuga ku iterambere rya politiki muri aka karere by’umwihariko, ku ngufu ziri gukoreshwa mu kurangiza amakimbirane ari muri Congo.

U Rwanda rwahakanye ibikubiye muri raporo yakozwe n’itsinda ry’impuguke za LONI, rubeshyuza ingingo zatanzwe nk’ibimenyetso muri iyi raporo.

Mu cyegereranyo Leta y’u Rwanda yamurikiye Akanama ka Loni gashinzwe ibihano, u Rwanda rwahakanye ibivugwa muri raporo by’uko inghabo z’u Rwanda zinjije abasirikare zikanaboreza muri kigo cya gisirikare cya Kanombe, kugira ngo bazarwane muri M23.

Aha u Rwanda rwekekanyen ko iki kigo cya gisirikare kirimo ibikorwa byinshi by’abasivili nk’ibitaro, abantu batuyemo n’ibindi, bigaragaraza ko hatakorerwa imyitozo y’abasirikare bazarwana mu ngabo izo ari zo zose.

Ku bijyanye n’uko ingabo z’u Rwanda zaba zaratanze imbunda zo mu bwoko 75mm kuri M23 n’amasasu yazo, u Rwanda rwasobanuye ko atari ukuri kuko izi ntwaro nta ziba mu bubiko bwa RDF kandi ntazo bigeze batumiza, ndetse ko imbunda zo muri ubu bwoko zakoreshejwe mu ntambara yo mu 1990-94 zasenywe muri 2008, kandi hari inyandiko zibyemeza.

Byari biteganijwe kon muri iyi nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Raymond Tshibanda na Steve Hege uyoboye akanama kakoze iyi raporo ishinja u Rwanda, na bo bari guhabwa umwanya wo gutanga ibisobanuro, bakagira n’icyo bavuga ku byo u Rwanda ruhakana.

Ku nshuro nyinshi, u Rwanda rwahakanye ibirego birushinja gufasha umutwe wa M23 ndetse rwerekana ko habayeho kubogama kw’agatsinda k’impuguke zakoze iyi raporo, aho Umuhuzabikorwa wako Steve Hege yaranzwe no gushyikira umutwe wa FDLR urimo abashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nyandiko ye yise “Gusobanukirwa FDLR muri Repubulikas Iharanira Demokarasi ya Congo”, aho yanagaragaje ivangura rishingiye ku moko avuga ko u Rwanda ruyobowe n’agatsiko k’Abatutsi b’Abagande”.

Izindi nkuru zijyanye n’ibyo u Rwanda rwabeshyuje kuri raporo ya LONI

 Ibirego icumi Loni irega u Rwanda n’icyo rubivugaho
 U Rwanda rwanyomoje ibindi bimenyetso muri raporo ya Loni irushinja gufasha M23
 Impuguke zatanze raporo ku Rwanda zaba zarivuguruje


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages