00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bukora icyo bushaka n’amafaranga yabwo - Minisitiri Mushikiwabo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 5 December 2012 saa 03:13
Yasuwe :

“U Bwongereza bukora icyo bushaka n’amafaranga yabwo. Ntabwo amafaranga u Bwongereza bwafashishaga u Rwanda Abanyarwanda bayakoreye nk’umushahara, amafaranga y’imfashanyo ntabwo ari ideni umuntu aba afitiye undi.”
Aya ni amwe mu magambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Mushikiwabo Louise yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya kane ukuboza 2012, ubwo yari abajijwe ku ihagarikwa ry’inkunga igihugu cy’u Bwongereza cyageneraga u (…)

“U Bwongereza bukora icyo bushaka n’amafaranga yabwo. Ntabwo amafaranga u Bwongereza bwafashishaga u Rwanda Abanyarwanda bayakoreye nk’umushahara, amafaranga y’imfashanyo ntabwo ari ideni umuntu aba afitiye undi.”

Aya ni amwe mu magambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Mushikiwabo Louise yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya kane ukuboza 2012, ubwo yari abajijwe ku ihagarikwa ry’inkunga igihugu cy’u Bwongereza cyageneraga u Rwanda.

Iki kiganiro cyibanze ahanini kuri raporo inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zashyize ahagaragara ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibitero bya FDLR byongeye kubura mu Rwanda ndetse n’inkunga u Bwongereza bwahaga u Rwanda kugeza ubu iyi nkunga ikaba yaramaze guhagarikwa.

Asobanura ku bitero bya FDLR, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko buriya ari ubushotoranyi ariko bukaba nta bwoba buteye u Rwanda. Yagize ati “FDLR uko twayibonye ni ubushotoranyi aho baza bakica umuntu umwe, bagatwara amatungo… U Rwanda ruzirwanaho igihe cyose biri ngombwa kandi ntabwo [u Rwanda] rutinya FDLR kandi ntabwo u Rwanda rugendera ku byo amahanga ashaka.”

Abajijwe ku mpamvu Abanyarwanda na bo batagabye ibitero kuri FDLR, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko banze kugwa mu mutego, ati “ Ntabwo FDLR ifite imbaraga ku buryo twahaguruka ngo tujye kurwana na yo muri Congo. Turamutse tugiyeyo abatwandikagaho ibinyoma baba babonye ibyo bandika, gusa nibikomeza u Rwanda ruzirwanaho uko bikwiye.”

Muri iki kiganiro Mushikiwabo yavuze ko uwakoze raporo zishinja u Rwanda gufasha M23 azwi neza nk’umufana ukomeye wa FDLR, yongeraho ko hategerejwe abazamusimbura ko nibura bo bazakora ibirimo ukuri; kuko uwakoze iya mbere manda ye yarangiranye n’ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Mushikiwabo yavuze ko Abanyarwanda batagomba gusaba uruhushya amahanga ku bijyanye n’umutekano w’igihugu cyabo.

U Rwanda na Uganda byashinjwe gufasha umutwe wa M23 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, ariko ibi bihugu byombi byarabihakanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages