Ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka bwategetse Perefe wa Perefegitura ya Essonne [igice cyegereye umurwa mukuru Paris] kwemerera umugore wa Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda kuba muri iyi perefegitura.
Ikinyamakuru Belga dukesha iyi nkuru cyanditse ko Me Philippe Meilhac avuga ko Agatha Kanziga w’imyaka 70 « yasabye uburenganzira bwo kuba ari mu Bufaransa mu buryo bw’umwihariko n’ubw’umuryango, kuko ntaho agihuriye n’igihugu cye kandi umuryango we wose ukaba uri mu Bufaransa. »
Uyu mucamanza akomeza agira ati «Hatekerejwe ko haba hari ibibazo bishingiye kuri politiki biri muri iyi dosiye.» Yemeza ko ubusabe bwa Kanziga bwabaye ubwo u Bufaransa n’u Rwanda byongeraga kuvugurura umubano, kikaba ari cyo cyaba gituma ubu busabe bwarivanze n’inyungu za politiki.
Muri Gicurasi 2011, Perefegitura ya Essonne yateye utwatsi ubusabe bwa Kanziga bwo «kuba yemerewe kuba mu Bufaransa» ivuga ko «byabangamira inyungu rusange.»
Icyo gihe hariho impapuro mpuzamahanga zisabira Kanziga gutabwa muri yombi zamushyiriweho mu Kwakira 2009 n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bumushinja Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nk’uko ikinyamakuru La Belga gikomeza kibitangaza.
Uwunganira Kanziga mu mategeko avuga ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Kanziga yoherezwa mu Rwanda kuva icyo gihe bwirengagijwe.
Kwanga ko Kanziga aba ari mu Bufaransa byemejwe n’urukiko rw’ubutegetsi rwa Versailles mu Kwakira 2011, ariko Urukiko rw’ubujurire rwemeza ko mu gihe kitarenze ukwezi perefegitura yaba yahaye Kanziga uruhushya rwo kuba mu Bufaransa.
Agatha Habyarimana ashinjwa kuba yari ari mu ‘Kazu’ kari gahuriwemo n’abantu bafitanye amasano ya hafi bari bikubiye ubutegetsi mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994, ubu butegetsi bukaba ari na bwo bushinjwa gutegura no gukorera Jenoside abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO