Perezida Paul Kagame ejo hashize yahuye n’abayobozi bakiri bato 32 bibumbiye mu muryango Global shapers. Uyu muryango ugizwe by’umwihariko n’uruyiruko urufasha kugira ubumenyi bwo gutegura neza ejo hazaza.
Iyi nama yabaye ubwo habaga n’inama ihuje ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku isi (WEF) yabereye i Addis Ababa mur Ethiopia. Ubwo yahuraga n’uru rubyiruko Kagame yasabye aba bayobozi bakiri bato gukora cyane mu gushakira ibisubizo ibibazo byaba bigaragara muri Afurika.
Perezida Kagame yasabye aba bayobozi bakiri bato gushikama bagakora cyane kugira Afurika izamere neza mu gihe kiri imbere.
Yagize ati: “Uku guhura kw’abari mu muryango wa Global Shapers bava kuri uyu mugabane bimpa icyizere cy’icyerekezo uyu mugabane ufite kandi ntekereza ko byinshi bizakorwa bishingiye ku bushake bwanyu nk’abakiri bato mwumva ko mufite mu nshingano zanyu mu kuganisha Afurika mu nzira nyayo.”
Yongeyeho ati: “Kuba umuyobozi mwiza harimo inshingano zo gushakira umuti ikibazo gihari no kwerekana icyakorwa, hashyirwa hamwe imbaraga hamwe mu gufasha abantu kugendera ku murongo uhamye.”
Nk’uko bitangazwa na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, ku mugabane w’Afurika, abagera kuri 60% ni urubyiruko bari ku kigero cyo munsi y’imyaka 24 y’amavuko. Abari munsi y’imyaka 30 bagize kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bo ku isi, kandi Afurika niyo iri ku isonga ku isi mu kugira umubare munini w’urubyiruko.
Foto: Urugwiro Village


















TANGA IGITEKEREZO