Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2012 yakiriye abambasaderi bane baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, baganira ku mikoranire banamushyikiriza ibyangombwa bibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abo ba Ambasaderi ni Michel Flesh w’u Bufaransa, David Angell wa Canada, Ittiporn Boonpracong wa Thailand na Thambirajah Raveenthiran uhagarariye Sri Lanka mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Michel Flesh, yabwiye itangazamakuru ati “Ni iby’agaciro guhura n’Umukuru w’Igihugu, twavuze ku mibanire y’ibihugu byombi, tunaganira ku mikoranire. U Rwanda nk’igihugu kiri mu kanama gashinzwe amahoro muri Loni ni ijwi rya Afurika rigomba guharanira iterambere ry’Afurika.”
Abajijwe ku mutekano w’Akarere, yavuze ko ibiganiro ari ingenzi mu kugarura umutekano wo mu karere, akaba yizeye ko bizagerwaho kuko n’ubundi ibiganiro byagiye biba mbere bihuje ibihugu byo mu Karere. Ati “Twese dufite inyungu mu kugira ngo ibihugu byo muri Afurika bibeho mu mahoro, bityo n’abana bazabeho neza mu gihe kiri imbere.”
Yavuze ko bazafatanya n’u Rwanda mu kugera ku iterambere, ati “Ikigega cy’iterambere cy’u Bufaransa cyazirikanye u Rwanda mu rwego rwo gufatanya mu iterambere.”
Ambasaderi Ittiporn Boonpracong uhagarariye Repubulika ya Thailand mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, yatangaje ko yaganiriye n’umukuru w’ igihugu ku mirimo bazafatanya mu mibanire y’ibihugu byombi.
Avuga ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gushoramo imari, kandi ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza ishoramari, bityo ko azashishikariza abo mu gihugu cye kureba ibikorwa bakora mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye n’umubano; mu burezi naho abanyeshuri bagahabwa buruse mu kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ambasaderi David Angell uhagarariye Canada mu Rwanda we yavuze ko u Rwanda na Canada bisanzwe bifitanye umubano urambye. Yavuze ko azashyira imbaraga mu bufatanye hubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda, yongeraho ko gukorana n’u Rwanda nk’igihugu kiri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi bizabafasha gukomeza ubufatanye no kugarura amahoro mu karere.
Yongeyeho ko ubufatanye mu gukurikirana abakoze Jenoside buzakomeza, Canada ikazakomeza gushaka abanyarwanda bakekwaho gukora Jenoside baba bakiyirimo.
Ambasaderi Thambirajav Raveenthiran uhagarariye igihugu cya Sri Lanka mu Rwanda akazaba afite icyicaro i Nairobi, avuga ko igihugu cye cyari gisanzwe gifite umubano n’u Rwanda, kinahagarariwe mu bihugu byo mu karere nka Uganda na Kenya.
Yagaragaje ko ubufatanye n’u Rwanda buzibanda ku bikorwa by’ishoramari, ati “Sri Lanka yateye imbere mu nganda zikora imyenda, tuzashaka uburyo dukorana n’u Rwanda mu by’inganda.”



















TANGA IGITEKEREZO