Kuva mu mezi ane ashize nyuma yo gukurwa ku mirimo ye kw’uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini wahise usubira mu gihugu cye, icyo gihugu nta kugeza ubu nta Ambasaderi mushya kirohereza mu Rwanda.
Nyuma y’amatora aheruka mu Bufaransa, ubwo Francois Hollande yegukanaga intsinzi nyuma yo guhatana na Nicolas Sarkozy, Perezida mushya w’icyo gihugu yahisemo Laurent Fabius asimbura Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ariko kugeza ubu ibirebana n’uzoherezwa guhagararira u Bufaransa mu Rwanda ntibirasobanuka neza kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe uranugwanugwaho kuba azoherezwa mu Rwanda.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko mu minsi ishize ubwo Ikinyamakuru Liberation cyashyiraga ahagaragara amakuru yavugaga ko mu Rwanda hari misile mbere y’1994 zari zarakorewe mu Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius yitaye cyane kuri dosiye y’u Rwanda n’u Bufaransa, kandi abahanga mu bya politiki bavuga ko kuri guverinoma y’u Bufaransa kugira uhagarariye iki gihugu mu Rwanda ari ngombwa cyane kuko u Rwanda ari igihugu cy’ingenzi mu karere k’ibiyaga bigari.
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa, nyuma y’aho u Rwanda rwangiye Hélène Le Gal gusimbura Laurent Contini ku mpamvu z’uko yari yatanzwe na Alain Juppé, ntazamenyekana mbere ya Nzeli uyu mwaka nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibitangaza, ku mpamvu z’uko icyo gihe ariho hateganyijwe isimbura n’ishyiraho rya ba ambasaderi bashya b’icyo gihugu.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa umeze neza kuva mu myaka ibiri ishize kugeza ubu, ariko kandi anavuga ko kuba Leta y’U Bufaransa ikiri nshya bitazabuza gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi n’ubwo nta bayobozi bo muri iyo Leta nshya ku Rwego rwo hejuru mu Bufaransa bari bahura n’ab’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO