Muri Mutarama 2024, Ingabire yasabye ihanagurabusembwa kugira ngo azahatanire umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka, hamwe n’abandi bakandida barimo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe.
Ubusembwa Ingabire afite bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n’imbabazi za Perezida Paul Kagame mu 2018.
Hashingiwe ku iteka rya Perezida wa Repubulika rigenga ihanagurabusembwa, Ingabire ntabwo yemerewe gusohoka igihugu kugeza mu 2025 ubwo imyaka y’igifungo cye izaba irangiye, keretse Minisitiri w’Ubutabera abibuhereye uburenganzira.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwari bwagaragaje ko Ingabire yasabwe kumenyesha umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze aho atuye no kujya amwitaba inshuro imwe buri kwezi. Bwanzuye ko mu gihe igihe yasabwe cyo kubyubahiriza kitararangira, adakwiye gusaba ihanagurabusembwa.
Tariki 13 Werurwe 2024, Ingabire yatsinzwe uru rubanza. Urukiko rwasobanuye ko yasabye ihanagurabusembwa igihe giteganywa n’itegeko kitaragera, rugaragaza ko ubu busabe butangwa nyuma y’imyaka itanu igifungo umuntu yakatiwe kirangiye.
Ingabire yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Ukuboza 2013. Hakuweho imyaka yamaze afunzwe by’agateganyo (kuva mu 2010), imyaka y’igifungo cye izarangira mu 2025. Bisobanuye ko yemerewe gusaba ihanagurabusembwa mu 2030.
Ubwo yari amaze gutsindwa urubanza rw’ihanagurabusembwa, yabwiye itangazamakuru ko atanyuzwe n’imikirize yarwo, ateguza ko ashobora kwifashisha abanyamategeko nyuma y’imyaka ibiri kugira ngo basubire mu rukiko, cyangwa se akitabaza urukiko rwa EAC.
Kuri uyu wa 30 Mata 2024, Ingabire yatangaje ko yatanze ubujurire muri uru rukiko kugira ngo rumuhe ihanagurabusembwa, abone uko ahatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga n’uko yajya agirira ingendo hanze y’igihugu.
Yatangaje ko kudahabwa ihanagurabusembwa ari kimwe mu bikorwa bimwambura uburenganzira bwo kugira uruhare muri politiki y’u Rwanda, ahamya ko binyuranye n’inshingano buri gihugu kigize EAC gifite, ku ihame rya demokarasi, kugendera ku mategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Abanyamategeko Me Gatera Gashabana, Emily Osieno na Elisha Ongoya ni bo bazunganira Ingabire muri uru rukiko. Bafite abajyanamabarimo Me Kate Gibson, Sheila Paylan, Philippe Larochelle na Ian Edwards.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!