Umwiherero wa Biro politiki y’Ishyaka ry’imibereho myiza y’abaturage na Demokarasi (PSD), Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye bikanda, akari ku mutima karavugwa. Umwe muri bo yasabye imbabazi yihanukiriye ko yavukije amahirwe abagomba kwiga muri Kaminuza kandi batabuze ubushobozi, ubwo yari umuyobozi ushinzwe buruse muri Minisiteri y’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga.
Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, bagize umwiherero w’abagize Biro politiki y’ishyaka yari igamije kuganira by’umwihariko kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”. Agira ati “Wabaye umwanya wo kuyitangaho ibitekerezo, ariko kandi uba n’uwo gutanga ubuhamya kuri benshi mu mateka bagiriye muri iki gihugu ndetse no hanze yacyo. Bashimye iyi gahunda, ndetse bavuga ko yanatinze, kuko iyo itabaho abantu bari kubana bataziranye, batazi buri wese ibikomere yagiye agira mu buzima.”
Akomeza atangaza ko bemeranyije ko bose gahunda bayigize iyabo, itanyuranye n’amahame ishyaka ryubakiyeho, kandi ibiganiro bizakomeza, buri wese akagira uruhare aho atuye n’aho akorera. Ku birebana n’abarwanya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Dr Biruta atangaza ko kuba iyo gahunda yaratangiye bitavuga ko abantu bose bayakiriye kimwe. Agira ati “Abataravuga si ukuvuga ko batiteguye, buri muntu agira igihe cyo gutanga ubuhamya, buri wese kandi agira igihe cye cyo kubanza kumva ibijyanye no gusaba imbabazi. Gusaba imbabazi bishingiye ku kuba wowe wumva warashoboraga kugira icyo ukora igihe abandi bari mu mage, ariko ntugikore. Ibyo bituruka ku muntu ku giti cye no ku gihe yumva yiteguye.”
Akari ku mutima karavuzwe
Bushishi Jovani, wari witabiriye umwiherero, akaba yarigeze gukora muri Minisiteri y’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga (MINESUPRES: Ministère de l’Enseignement Supérieur et de la Recherche Scientifique), we ubwe atangaza ko asaba imbabazi abikuye ku mutima, abo yavukije kwiga Kaminuza kandi bari babifitiye uburenganzira.
Mu kiganiro na IGIHE, Bushishi agira ati “Hari abantu benshi batagiye babona Buruse kubera “Systeme” yari iriho y’ivangura. Icya mbere cyo nk’abo navukije uburenganzira bwabo, mbonye umwanya wo kubasaba imbabazi, kuko nabavukije ibyo bagombaga. Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda impaye ingufu zo kugira ngo ndushe gukangurira abandi. Mpereye ku muryango wanjye, ku bo tungana, ndabasaba kuyigira iyabo kugira dufatanye kubaka igihugu cyacu.”
Politiki y’iringaniza yabujije benshi uburenganzira bwabo. Bushishi Jovani agira ati “Hari benshi batize kubera politiki y’iringaniza. Kuri Buruse, Abahutu twabageneraga 85%, Abatutsi bakagenerwa 14% na ho Abatwa bo twabageneraga 1%. Bivuze ngo hari Abatutsi benshi bari bazi ubwenge, bafite amanota meza, ntibabone izo buruse kubera iringaniza ryariho. Njyewe ubwanjye ndongera gusaba imbabazi abongabo navukije uburenganzira bwabo.”
Mujawakigeri Apolinarie, Umuyobozi wa PSD mu karere ka Nyagatare na we witabiriye umwiherero w’Abakombozi, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda igombye guhera ku bana bato. Agira ati “Iyi gahunda ikwiye guhera mu bana bato, bakibonamo ubunyarwanda kuruta kuzisanga mu ishusho y’amoko. Hari abafite impungenge zo gushyira ibyo bazi ahagaragara, ariko ababishoboye birabafasha, kuko iyo ukomeje kubyihishana ugira ibikomere kurushaho, nyamara kubivuga ni ugukira ibikomere bikuri ku mutima.”
Ku birebana n’uko hari abahanganye na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda bayirwanya, abayoboke ba PSD bavuga ko abo bazisanga basigaye bonyine kandi igishimishije ari bake cyane. Ikindi ni uko ntawe ukwiye gusaba imbabazi mu izina ry’undi, kuko umuntu agomba kuzisabira ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO