Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, aherutse gutangariza ku rubuga nkoranyambaga X ko we na Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazafata umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.
Ni amagambo yababaje Guverinoma ya Sudani, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, isaba Guverinoma ya Uganda gusaba imbabazi ku mugaragaro, inasaba umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga kuyamagana.
Byanyima yashingiye ku itangazo rya Guverinoma ya Sudani, agaragariza ku rubuga X ko Gen Muhoozi adakwiye gukomeza imvugo zishotora ibindi bihugu.
Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yasubije Byanyima ati “Mushiki wanjye, uri umukozi w’urwego mpuzamahanga, hagarika kuvuga kuri politiki y’igihugu n’akarere.”
Byanyima yasubije Ambasaderi Ayebare ko azi neza ibyo akazi ke kamusaba nk’umuyobozi w’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, agaragaza ko impamvu uyu mudipolomate yamubujije kuvuga kuri politiki ari uko we ari umukozi w’igihugu.
Ambasaderi Ayebare yagize ati “Kuba umukozi w’urwego mpuzamahanga bijyana n’inshingano zigaragara neza mu mahame ngengamyitwarire y’abakozi ba Loni. Ibyo mvuga urabizi. Kandi urabizi ko nabaye mu buyobozi bw’inzego za Loni ukoreramo. Madamu, ibyo mvuga ndabizi.”
Uyu mudipolomate yeretse Byanyima kopi y’amahame ngengamyitwarire ya Loni, abuza abakozi b’inzego z’uyu muryango gutanga ibitekerezo bwite, kuri politiki cyangwa amadini byabangamira akazi kabo, cyangwa se bibangamira inyungu z’umuryango.
Byanyima ushimangira ko atigeze atandukira inshingano ye, yatangaje ko icyizere uyu mudipolomate yifitiye cyasumbye ubushobozi bwe, amusaba gukosora amakosa ya Gen Muhoozi yahindanyije dipolomasi ya Uganda.
Ambasaderi Ayebare yatangaje ko Byanyima amaze igihe arenga ku mabwiriza y’akazi ke muri Loni kandi ko iteka birangira nabi. Kuri dipolomasi ya Uganda, yasobanuye ko ihagaze neza ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga, kandi ko ubushobozi umugore wa Besigye afite butamufasha kubyumva.
Byanyima yasabye uyu mudipolomate guca bugufi kandi akaba imfura, na we amusubiza ko guca bugufi bireba bombi, yongeraho ko adashobora guceceka mu gihe umuntu ari kurwanya Guverinoma akorera.
Uyu mudipolomate yagize ati “Ubupfura no guca bugufi ni magirirane. Ntabwo warenga ku mabwiriza y’akazi kawe, ukarwanya Guverinoma nkorera, ugatekereza ko nakwiriza Madamu. Niba uri imfura, emera ko iyi Guverinoma yagushyigikiye muri UNDP na UNAIDS, nk’uko bikwiye. Ntabwo warya umugati ngo uwugumane.”
Byanyima yabwiye Ambasaderi Ayebare ko Guverinoma akorera itinya ukuri, kandi ngo igereka ku bantu ibyaha birimo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Yamwibukije ko Uganda yigeze kumushinja icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi, nyuma y’imyaka ibiri kigateshwa agaciro “mu rwego rwo kwirinda igisebo”.
Ambasaderi Ayebare yibukije Byanyima ko Guverinoma ashinja kurenganya abantu yayisabye kumushyigikira kugira ngo abone ubuyobozi mu nzego za Loni. Undi ati “Bwana Adonia Ayebare, iyo udashobora gutsinda ikiganiro mpaka kimwe, uhindura ingingo.”
Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi atangariza ku rubuga X amagambo atavugwaho rumwe. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo iherutse gutumiza Chargé d’Affaires wa Uganda kugira ngo atange ibisobanura nyuma y’aho uyu musirikare avuze ko azajya i Kinshasa gusaba Perezida Félix Tshisekedi amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!