00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Inama ya 11 y’Umushyikirano yagenze ku munsi wayo wa mbere

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 December 2013 saa 09:40
Yasuwe :

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro yayo ya 11 yashyizweho n’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003, nk’uburyo bw’Abanyarwanda bagomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Iyoborwa na Perezida wa Repubulika, ihuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera, abanyamakuru, abayobozi b’inzego (…)

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro yayo ya 11 yashyizweho n’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003, nk’uburyo bw’Abanyarwanda bagomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.

Iyoborwa na Perezida wa Repubulika, ihuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera, abanyamakuru, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi batumirwa na Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2013, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hateraniye inama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano. Uretse abantu bagera ku 1000 bari mu nteko ishinga amategeko, hari urubyiruko rugera ku 3000 ruri muri Sitade nto y’i Remera, abateraniye mu cyumba mberabyombi cya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye ndetse no mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Ngoma. Muri iyi nama, abayitabiriye baganira ku bibazo bireba igihugu, uko imiyoborere yifashe mu nzego z’ibanze ndetse ikanavuga ku Ubumwe mu gihugu.

Iyi nama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikirano ni umwanya wo kureba uko Abanyarwanda babungabunga ibyo bagezeho, ariko cyane cyane bashaka uko bakwihutisha icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene, (EDPRS2) kigamije kuzageza u Rwanda ku kuba igihugu gifite ubukungu bugereranije, aho kubarirwa mu bihugu bikennye. Iyi gahunda ikubiyemo intego zo gukomeza iterambere ryagezweho mu cyiciro cya mbere.

Insangamatsiko y’Umushyikirano w’uyu mwaka igira iti “Ubunyarwanda; Inkingi y’Iterambere Rirambye” cyangwa “The Rwandan Spirit: Foundation for Sustainable Development” mu rurimi rw’Icyongereza.

Nk’uko bisanzwe iyi nama irafungurwa na Perezida wa Repubulika, hakurikireho Raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 10 y’umushyikirano, itangwa na Minisitiri w’Intebe. Nyuma y’iyo Raporo harabaho kungurana ibitekerezo, bikurikirwe n’ikiganiro kigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere n’inzira yo kugera ku kwigira, gitangwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, na cyo gikurikirwa no kungurana ibitekerezo. Nyuma ya saa sita Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo aratanga ikiganiro kirebana no kongera umusaruro no kuzamura urwego rw’abikorera, na cyo gikurikirwa no kungurana ibitekerezo.

Na ho ku munsi w’ejo hakazatangwa ikiganiro kimwe kirebana na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kizatangwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nyuma yacyo hakazaba kungurana ibitekerezo, bizakurikirwa no gusoma imyanzuro y’inama.

Ubu abantu bamaze kugera aho iyi nama ibera ari benshi, kandi bari mu nzego zinyuranye. IGIHE turakomeza kubagezaho ibijyanye n’iyi nama. Umusangiza w’ibiganiro ni Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Ku batari muri iyi nama, hari uburyo butandukanye bwo gutanga ibitekerezo n’ibibazo ukoresheje ubutumwa bugufi kuri telefone, ni ukubwohereza kuri 6565 no ku rubuga rwa Twitter ukoreshe #Umushyikirano2013. Ushobora no guhamagara kuri 0252585267/8.

Mu gihe abitabiriye iyi nama ya 11 y’Umushyikirano bagitegereje Perezida wa Repubulika, ubu umudiho ni wose, bashyizeho morale.

Bamwe mu bitabiriye inama ya 11 y'umushyikirano

Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barahageze, haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu. Hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Umukambwe Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo watabarutse ku munsi w’ejo.

10:38 Ijambo rya Perezida wa Repubulika rifungura inama

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arimo kugeza ku bitabiriye inama ijambo ryo kuyifungura. Atangaza ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ivamo ibitekerezo bituma igihugu gitera intambwe mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu.

Yibukije ko kwiha agaciro bigombye kubahiriza mu ngiro bikava mu bikorwa by’amagambo. Asaba Abanyarwanda b’ingeri zose icyo umuntu ari cyo cyose, ari ishingiro ry’ibigomba kuduhuza bikavamo icyubaka ari ko ka gaciro Umunyarwanda agomba kuba afite.

Atangaza ko umushyikirano usuzuma uruhare rwa buri wese aho tuva, aho turi n’aho tugana. Ko uganisha ku gusuzuma ibikorwa n’intambwe bigenderaho biganisha ku gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose Umunyarwanda yaba afite.

Atangazo ko iyo Abanyarwanda biyubaka bareba n’abandi, inyungu ziri hagati yabo bakuzuzanya, ko u Rwanda rutatera imbere rudafatanyije n’amahanga. Ariko habanza gukemura iby’imbere mu gihugu ariko na bwo hakaba ubufatanye.

(10:52) Raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 10 y’umushyikirano, itangwa na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Mu nama ya 10 y’igihugu y’umushyikirano yitabiriwe n’abantu bari mu nteko Ishinga Amategeko basaga 950, yakurikiwe kandi n’urubyiruko rugera ku 2000 rwari muri Sitade nto i Remera. Hakoreshejwe imbuga Nkoranyambaga inama yakurikiwe n’abantu 77188, ariko amakuru akaba yarageze ku basaga Miliyoni 2 bakoresha izo mbuga.

Hafatiwemo imyanzuro 23 yavuyemo ibikorwa 39, muri byo 30 byashyizwe mu bikorwa na ho 9 biracyakorwa.

11:11 Hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo

Umwe mu baturutse muri Diaspora yo mu Bubiligi (Aloys) yifuje ko abana bato baba hanze y’igihugu bajya bazanwa mu Rwanda kugira ngo bemenye ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Hifujwe kandi ko ibyavugiwe mu mushyikirano uheruka bijyanye no gukabanya igiciro ku mikoreshereje y’ubutaka kitashyizwe muri Raporo kandi byarakozwe. Ikindi ni uko hifujwe ko igihe ibikorwa bitarangiye ndetse n’ibitarakozwe hajya hasobanurwa impamvu yabiteye.

11:39 Ikiganiro kigaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere n’inzira yo kugera ku kwigira, gitangwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete

Minisitiri Gatete atangaza ku kuva mu 2003 kugeza mu 2012 ubukungu bw’umunyarwanda bumaze kwikuba incuro 6.

Kugabanya ubukene 1996 u Rwanda rwari kuri 78%, mu 2011 byari kuri 44%. Mu burezi abiga mu mashuri abanza kuva mu 1995 bikubye incuro 2.5 na ho abiga mu mashuri yisumbuye bikubye incuro zirenga 10. Muri Kaminuza kuva 1994 ubwo higaga nibua 3000 ubu bamaze kurenga 70000.

Ikibazo cyagarutsweho n’abakurikirana umushyikirano ni ikurwaho ry’ikodeshwa rya mubazi ku muriro w’amashanyarazi ariko ryasimbuwe no kuzamura ibiciro by’umuriro, aho byavuye ku 125 bigashyirwa ku 175, ariko ibyo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Prof Silas Lwakabamba arabihakana.

Abo muri Diaspora basaba ko muri Ambasade hashyirwaho uburyo bwo kwandikisha abana bavuka, kuko babaho batanditse.

Ku bijyanye no kwishakamo ibisubizo, Perezida wa Repubulika atangaza ko igisubizo kiri mu banyarwanda ikibuze ari ubushake, ari ukubyiyumvamo. Atangaza ko n’imfashanyo abanyahanga batanga abanyarwanda bazishyura kandi biyushye akuya. Atangaza ko abatera imbere ari uko bahisemo indi nzira itari iyo.

Abitabiriye inama ya 11 y'umushyikirano barimo n'abihayimana benshi, aha bari muri morale

Ubu abirabiriye inama ya 11 y’umushyikirano bavuye mu kiruhuko. Hagiye gukurikiraho ikiganiro cya gatatu.

(15:11) Ikiganiro kirebana no kongera umusaruro no kuzamura urwego rw’abikorera gitangwa na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase

Iki kiganiro kigizwe n’ibice bitatu, icya mbere kirareba ku musaruro ku mukozi, icya kabiri kirebe kuzamura umusaruro w’umukozi hanyuma no kureba icyatangirirwa.

Minisitiri Murekeze atangaza ko umusaruro wazamutse kugera kuri 59% hagati ya 2001 kugeza 2011. Abakozi bageze ku madolari 1281 mu cyerekezo 2020 umukozi azaba ari ku madolari 2999 atangaza ko umusaruro ku mukozi ugomba kwikuba inshuro enye aho u Rwanda ruri ubungubu.

Ku ishoramari ry’abikorera, atangaza ko ryikubye gatatu, mu 2020 bazava ku 9 bagere kuri 20%.

Ibyayobora umusaruro ku mukozi w’ubuhinzi. Ukora mu buhinzi umusaruro wazamutseho kuri 44%.

Ku mirimo idashamikiye ku buhinzi yavuye ku 405,000 igera nibura hejuru ya miliyoni gato. Intego ni ukugera ku 200000 ariko ubu iri ku 130,000 gusa.

Ibizayobora umusaruro ku mukozi ari byo gukoresha neza ibyo dufite, kuzamura ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga, kuzigama kugeza serivisi z’ibigo by’imari ku hantu henshi hashoboka.

Kwegereza abaturage ku rwego rw’umurenge ibijyanye n’ubuhinzi byose, gukora amaterasi y’indinganire, kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere hakoreshwa inyongeramusaruro no kwishyiramo umuco wo kuhira.

Ubumenyingiro bugomba gukomeza kwiyongera, guteza imbere amashuri y’imyuga asubiza ibibazo abikorera bafite. Inzego z’ibanze zigahuza abakeneye ubumenyingiro n’inganda kugira ngo urubyiruko rumenye gukora, ubumenyingiro buyobore imitekerereze yabo.

Mu 2017 amashuri y’imyuga nibura agomba kuba yageze kuri 500. Hagomba kurebwa ibyo dufite hafi yacu hanyuma tukabiha agaciro. Atanga urugero ku karere ka Gatsibo aho hashyizweho uruganda Iwacu. Gukomeza gahunda y’udukiriro atanga urugero ku ntara y’Iburengerazuba.

Urubyiruko rwihutire gukoresha ikoranabuhanga ku buryo nibura kuri buri mudugudu haba icyumba gikorerwamo imirimo y’ikoranabuhanga.

Gukangukira kuzigama nibura bikikuba kabiri. Amakoperative akiha intego yo gushora imari, abanyarwanda bakareka kuba ba nyamwigendaho.

BDF igomba gufasha urubyiruko kugera ku nguzanyo no kubafasha ku bwishingizi bw’ingwate, kandi igashaka uburyo icyo kigo cyaba hafi y’urubyiruko hagati hatagiyemo amabanki.

Atangaza ko abanyarwanda bakora amasaha make kandi ntibakore umurimo unoze cyane, bityo bagasabwa gukora nibura amasaha ageze kuri 45 bakanoza n’umurimo.

Umwanya w’ibitekerezo

Bishop Nathan Gasatura umushumba wa EER Diyosezi ya Butare ashima u Rwanda intambwe rumaze gutera, atanga urugero ku bihugu byateye imbere bishingiye ku busa nka Singapore, Koreya y’Amajyepfo n’ibindi, asaba inzego za Leta kubegera bafatanya kuko hari abaterankunga bashobora kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Avuga ko abenshi ariko batinya imisoro hakwiye kwiga uburyo yaringanizwa bigizwemo uruhare na Minisiteri y’imari ndetse na RRA.

Umwe mu bavuye muri Diaspora (Bufaransa), atangaza ko Gahunda ya Girinka Diaspora yo mu Bufaransa yatanze inka eshatu, biyemeje gushyigikira iyo gahunda batanze indi nka. Biyemeza kujya baza mu gihugu gutanga serivisi mu kubaka ubushobozi mu Rwanda.

Umuturage witwa Niyonzima Jean Claude uri i Nyanza, ku murongo wa telefoni avuga ko umuhanda ubahuza na Ngoma warangiritse, hakwiye gufatwa umwanzuro w’uko wakorwa.

Maniraguha wo mu karere ka Burera, Umurenge wa Busoro, avuga ikibazo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe birirwa mu muhanda batagira ababakurikirana, gushaka uburyo bakurikiranwa.

Aba diaspora baributswa ko nibura bakwiye gufungura konti zo kwizigamira mu Rwanda, ndetse abandi bakifuza kumenya uko babara igipimo cy’ubushomeri. Ikibazo cyagarutsweho ni ikirebana n’ingurane aho abaturage bavuga ko baheze mu gihirahiro aha hafatwa urugero ku batuye i Gahanga.

Perezida wa Sena Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo asaba abanyamadini gukora ubukangurambaga ku bayoboke babo bagakunda umurimo, bakabayobora muri gahunda zo kongera umusaruro. Na ho ku birebana n’imisoro atangaza ko uwakoze ariwe usora batagombye kugira impungenge z’imisoro, kandi ubu irimo kuvugurwa.

Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye ko nta muturage ukwiye kurenganywa ngo yimurwe atarahabwa ingurane, bityo ikibazo cy’abaturage b’i Gahanga ndetse n’ab’i Bugesera kigiye gukemuka vuba.

Ku birebana n’abafite uburwayi bwo mu mutwe, Minisitiri w’Ubuzima Dr agnes Binagwaho atangaza ko ubu hari abaforomo n’abaganga babihuguriwe, abafite abo barwayi babagana ivuriro ryaba ridafite ubushobozi rikitabaza i Kigali, ibitaro by’i Ndera.

Perezida wa Repubulika na we yahageze arifatanya n’abatanga ibitekerezo. Ikibazo gitinzweho ni icy’umusoro, bivugwa ko waba uri hejuru. Komiseri w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, Ben Kagarama arasobanura ko imisoro muri Afurika y’Iburasirazuba ibarwa kimwe.

Muri sitade

Urubyiruko ruri muri Sitade Amahoro i Remera, Murenzi Robert atanze igitekerezo cy’uko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi ngiro umwana yajya yiga ibijyanye n’impano ye.

Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro, aho nibura hatanzwe amafaranga 20 kuri buri muntu buri kwezi hari byinshi byagerwaho. Basaba kandi ko gahunda yo kwigira yasobanurwa neza, abantu bakarushaho kuyisobanukirwa.

Ikibazo cy’abanyeshuri bahawe Buruse muri Maroc ntibagende kandi no mu Rwanda kwiyandikisha bikaba byari byararangiye, Minisiteri y’Uburezi yemeye ko icyo kibazo ku wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2013 izagisuzuma ikagishakira umuti.

Ku birebana n’ikibazo cya Transport mu mujyi wa Kigali cyane cyane ku Kicukiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, atangaje ko ku wa mbere hari imodoka nshya 100 zizongerwamo.

Ikibazo cyagarutsweho ni icy’amasaha y’akazi aho umukozi wa Leta asabwa gukora amasaha 45 mu cyumweru, CESTRAR ikavuga ko ishishikariza abakozi kuba mu kazi aho kuba ku kazi, kuko gukora ari byo bikenewe. CESTRAR ikavuga ko irimo gukora ubushakashatsi bakareba niba kuba ku kazi amasaha menshi (9) cyangwa gukora amasaha umunani icyabyara umusaruro.

CESTRAR ivuga ko hakwigwa uburyo amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo) yahuzwa n’ibiciro biri ku isoko.

Perezida wa Repubulika abemereye ko ubushakashatsi bakoze buzasuzumwa bakareba igikwiye.

17:45 umunsi wa mbere w’inama y’igihugu y’umushyikirano urasojwe. Ibiganiro bizakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2013. Hakazatangwa ikiganiro kimwe kirebana na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kizatangwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nyuma yacyo hakazaba kungurana ibitekerezo, bizakurikirwa no gusoma imyanzuro y’inama.

Kanda hano urebe andi mafoto ajyanye n’inama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano

Amafoto/Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages