00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanyuzwe n’ihagarikwa ry’indi nama yari kwiga kuri FDLR

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 January 2015 saa 09:50
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yanyuzwe n’icyemezo , cyo guhagarika inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize SADC na ICGLR ku wa 15-16 Mutarama i Luanda muri Angola yari igamije kurebera hamwe uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya FDLR.
Iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma, uyobora Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo, (SADC) yari igamije kurebera hamwe uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa (…)

Leta y’u Rwanda yanyuzwe n’icyemezo , cyo guhagarika inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize SADC na ICGLR ku wa 15-16 Mutarama i Luanda muri Angola yari igamije kurebera hamwe uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya FDLR.

Iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma, uyobora Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo, (SADC) yari igamije kurebera hamwe uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Georges Rebelo Chicoti yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) ko iyo nama itakibaye kuko gahunda zose zashyizwe mu biganza bya Loni.

U Rwanda rwari rwatangaje ko kwitabira iyo nama ari uguta umwanya n’amafaranga.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ku wa gatanu tariki ya 9 Mutarama 2015, yishimiye ihagarikwa ry’iyo nama abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Yagize ati “ Ni byo rwose, Perezida Dos Santos(wa Angola) yumva neza agaciro k’umutekano n’ituze by’akarere.”

Afurika y’epfo ntiyanyuzwe

Afurika y’Epfo yari yatumije iyi nama ntiyanyuzwe n’icyemezo cya Angola cyo guhagarika inama.

RFI yakomeje itangaza ko icyi cyemezo cyayirakaje kugeza ubwo inanirwa guhisha uburakari ikanasaba ibisobanuro Angola.

U Rwanda rushinja Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya gukingira ikibaba FDLR.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The East African, Umuvugizi wa Tanzaniya Bernard Membe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko igihugu cye kitazagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR mu gihe abasivile b’Abanyarwanda babana na FDLR batagaragajwe kandi ngo banarindwe.

RFI ikomeza ivuga ko u Rwanda na Angola byakomeje kwegerana muri aya mezi ashize.

Urugero ni aho Perezida w’u Rwanda yasuye Angola mu Kuboza 2014, urugendo icyo gihugu cyise urw’amateka.

Mu kiganiro umuyobozi w’ingabo za Loni ziri muri Congo, Martin Kobler, yagiranye n’abanyamakuru ari i Kigali mu cyumweru gishize ntacyo yigeze atangaza ku ihagarikwa ry’iyo nama.

Yatangaje ko Monusco yiteguye ibikorwa bya gisirikare byo kugaba ibitero kuri FDLR ariko ko hari ibibazo bya Politiki hagati y’ibihugu biri muri SADC na ICGLR bibangamira irandurwa ry’uwo mutwe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages