00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanyomoje Congo ivuga ko yarushyikirije abarwanyi ba FDLR

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 March 2015 saa 12:51
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abarwanyi iravuga ko nta murwanyi n’umwe wa FDLR wari washyikirizwa u Rwanda, bitandukanye n’ibyatangajwe na Leta ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize.

Leta ya Congo ibicishije ku muvugizi wayo, Lambert Mende, yatangaje ko abarwanyi basaga 430 ba FDLR abamaze gushyira intwaro hasi no kuzamburwa, 93 muri bo ngo bambuwe izi ntwaro na FARDC abandi bazishyira hasi ku bushake mbere y’uko ibitero bigabwa mu cyumweru gishize.

Muri aba barwanyi ngo harimo abo Leta ya Congo yashyikirije Monusco, ingabo za Loni zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu, nayo ngo “ibashyikiriza u Rwanda”. Hari n’abandi byavuzwe ko bashyikirijwe u Rwanda mu mpera z’icyumweru gisize bagera kuri 39.

Mu gushaka kumenya niba ibivugwa ari ukuri, IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Sayinzoga Jean, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ku Rugerero ari na yo yakira abavuye muri RDLR.

Yavuze ko ibivugwa nta kuri kurimo. Yagize ati “Ashwi, ashwi ntabo turakira. Nta muntu n’umwe uraza, nkorana na Monusco, ntabo iraduha, nibabona izabitubwira.”

Ukwivuga imyato kwa FARDC ku gufata FDLR kurakemwanga

Sayinzoga yavuze ko ibivugwa ku ruhande rw’u Rwanda hari abahoze ari abarwanyi muri FDLR bagiye bacika bagatahuka mu minsi yashize, ariko ko kuva hatangira urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 nta murwanyi n’umwe barakira uzanywe na Monusco.

Gusa yongeyeho ko Monusco iheruka kuzana umwana w’imyaka umunani warwaye bwaki ikavuga ko yitandukanyije n’abarwanyi, u Rwanda rukamwakira akaba arimo kwitabwaho.

Bivugwa ko ku barwanyi bahoze muri FDLR Leta ya Congo ivuga ko yafashe mu cyumweru kimwe gishize, hasanzwemo Abanyekongo basaga 20 mu basaga 70.

Sayinzoga yemeje ko aho kubakirira hahari kuko ngo bivugwa ko abo barwanyi bageze ku 1400 mu gihe u Rwanda rweretse amahanga ko rufite ahakwakira abantu basaga ibihumbi 5 kandi bagahabwa n’ibyangombwa bafata mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.

Nibagera mu Rwanda ngo bazacishwa i Mutobo nka bagenzi babo ariko abazaba bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazashyikirizwa ubutabera kuko ibyaha bya Jenoside bidasaza.

Aba barwanyi kandi ngo Congo izafata nibashyikirizwa u Rwanda ngo ntibazafatwa nk’imfungwa z’intambara ahubwo bazafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

Iyi komisiyo ngo yagiye ikoresha uburyo bwose ngo aba barwanyi batahuke mu Rwanda birimo gufasha ababazi kuvugana haba kuri telefoni, barebaga mu buryo bwa Video Conference no gukoresha Skype babifashijwemo na Monusco.

Iyi komisiyo imaze kwakira abasaga ibihumbi 11 batahutse ku bushake banyuze mu Kigo cya Mutobo.

Abagera mu Rwanda kandi ngo nta n’umwe urenganywa mu gukurikiranwa ku byaha akekwaho n’kuko byigeze kuvugwa n’imiryango Mpuzamahanga; u Rwanda rugatanga umugabo ku miryango irimo HCR, Croix Rouge, UNICEF n’iyindi bagasanga ibivugwa atari ukuri.

FARDC irigamba ko yishe abo muri FDLR 14 igafata mpiri 102

Kuri ubu ingabo za Congo FARDC ziratangaza ko zimaze kwica abarwanyi ba FDLR 14 zigafata mpiri abagera ku 102 mu mirwano yatangiye guhera mu cyumweru gishize. Izi ngabo kandi zitangaza ko no zimaze kwigarurira uduce twigaruriwe na FDLR mu myaka 20 ishize.

Igikomeza kwibazwaho ni uko batanganza abafashwe nk’aho bajya mu ishyamba guhura n’abatazi kwirwanaho ngo babasuibize. Abasesenguzi mu bya Politiki bemeza ko Congo idashobora kwica FDLR kuko byaba ari nko kwangiza imbaraga zayo.

Umunyamakuru wa BBC uherutse gukurikirana iby’iyi mirwano yagaragaje ko bigoranye kwemeza ko FARDC irimo kugaba ibitero kuri FDLR bishobora kugwamo bamwe kuko impande zombi zikorana bya hafi kuva mu myaka 20 ishize; yashimangiye ko “uko basangira ibinyobwa n’ibiribwa ni na ko basangira amakuru ya buri munsi.”

Biragoye kumvikanisha ko abafatwa na FARDC ari abarwanyi ba nyabo ba FDLR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages