Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Mediapart, mu gihe haburaga igihe gito ngo icyo kiganiro kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kibe, abagiteguye bo mu ishyaka rya Nicolas Sarkozy [Les Republicains] bafatanije n’abo mu ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije [Les Ecologistes] bari baremerewe ko kibera mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa batunguwe bikomeye no kubona ubutumwa [email] yaturutse ku badepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi [PS] babamenyesha ko icyumba icyo kiganiro cyari kuberamo kitakibonetse, biteza impagarara hagati y’impande zombi.
Depite wo mu ishyaka riharanira ibidukikije Noël Mamère, ni umwe mu bari gutegura iki kiganiro, tariki 25 Nzeli yakiriye ubutumwa bugira buti "« La salle Colbert n’est plus disponible le lundi 19 octobre 2015. », bishatse kuvuga ngo "Icyumba [cyitwa] Colbert ntabwo kikibonetse kuwa Mbere tariki 19 Ukwakira 2015". Iki cyumba ubusanzwe kiberamo n’ibikorwa nk’ibi, abo mu ishyaka ry’abasosiyalisiti riri ku butegetsi mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa barangajwe imbere na Bruno Le Roux ubayobora - nibo biganje mu nteko, bityo bakaba banashinzwe ibyumba byose byayo.
Abo mu gice cya Bruno Le Roux bavuga ko habayeho kutumvina neza kuko iki cyumba cyari giteganyirijwemo indi nama kuri iriya tariki kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, gusa abateguye kiriya kiganiro ntibabikozwa na gato kuko batabyemera.
Bikunze kuvugwa ko mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bufaransa ibijyanye n’uruhare rw’iki gihugu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ibintu byitonderwa cyane, aho usanga ari ingingo kuri bo isa nidakwiye kuvugwaho, nk’uko Mediapart ikomeza ibitangaza.
Laure Slimani, Umuyobozi w’urubyiruko rwo mu ishyaka PS rwigeze gukorera uruzinduko mu Rwanda yagize ati "Bake cyane muri PS ni bo bashobora kuganira kuri iyi ngingo [Jenoside yakorewe Abatutsi], hari ukuntu benshi muri bo baba bashaka ko isura ya Francois Mitterand itahangirikira n’ igisirikare. Ntibyumvikana ukuntu habaho gukoma mu nkokora ibikorwa bigamije kuvuga ku Rwanda. Biratangaje kugera naho habaho kubuza ikorwa ry’ikiganiro!"



















TANGA IGITEKEREZO