Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015, itsinda ry’impuguke mu by’amateka n’ingoro z’umurage mu Budage basuye Ingoro z’umurage w’u Rwanda, aho basobanuriwe birambuye umutungo ibihugu byombi bihuriyeho, ukaba ari amateka ashingiye ahanini ku bikorwa bya gisirikare.
Nyuma yo gutambagizwa ingoro z’umurage zibitse amateka nk’umutungo w’umwihariko w’u Rwanda, banasuye iy’uwo rusangiye n’u Budage, aho iryo tsinda ryari riyobowe na Prof. Dr Hermann Patzinger, ryasobanuriwe amavu n’amavuko y’umutungo ibihugu byombi bihuriyeho.
Aha ni ho hagaragajwe ko uwo mutungo ari uwo kuva mu myaka ya 1800 kugeza mu 1916, banasobanurirwa amateka ya Dr Richard Kandt muri aka Karere, banerekwa uburyo ingabo z’u Rwanda zafashije iz’Abadage mu kurwanya Ababiligi mu ntambara ya mbere y’Isi, ndetse byinshi mu bimenyetso by’Amateka nk’umutungo u Budage n’u Rwanda bahuriyeho bikaba ari ibikomoka ku bikorwa bya gisirikare.
Prof. Dr Hermann Patzinger yatangaje ko bikwiye ko igihugu cye kirushaho kongera ubufatanye mu kubungabunga ayo mateka nk’umutungo u Rwanda ruhuriyeho n’u Budage.
Aha ni ho yatangaje ko Abanyarwanda bazajya bajya kwiga mu Budage, Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kikohereza abakozi guhugurwa, ndetse n’icyo gihugu kikohereza abakozi bo mu bigo byaho bakaza gukorana n’Abanyarwanda.
Alphonse Umulisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, avuga ko ayo mateka atigeze ashakishwa mbere, kuko hari igihe Abanyarwanda batari babyemerewe, ariko ubu bikaba bikwiye gukorwa kuko bizanongera ubukungu bw’igihugu.
Umulisa ati “Ntitwigeze tugira uburyo bwo kuyashakisha dore ko twari tunayabujijwe, mwumvise ko hari igihe cyageze Abanyarwanda bakabuzwa kuvuga abadage bakajya bavuga ‘abadaha’, kugira ngo batamenya ko bavuga Abadage.”
Yakomeje avuga ko ubwo bumwe bwabayeho muri icyo gihe, bifuza gukoresha ubwo bumwe, kandi ubutwari bwaranze abanyarwanda muri icyo gihe, bugahuzwa n’ubw’ab’iki gihe, bukabungabungwa ahantu ndangamurage ibihugu byombi (u Budage n’u Rwanda) bihuriyeho, bityo hakaboneka akazi, umutungo ukiyongera, abantu bakiga.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Budage mu bikorwa by’ingoro ndangamurage si bushya, kuko bari basanzwe bafatanya ariko ubu bikaba bigiye kurushaho gushyirwamo imbaraga, kugira ngo ibindi bimenyetso bisigaye na byo bizaboneke.
Ibyo ni nk’ibice by’ubwato bwakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’Isi bukiri mu ndiba y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO