Uyu munyapolitiki mu kiganiro yagiranye n’abakoresha urubuga rwa X, yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwigisha abaturage kwanga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi no kubica.
Hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga, ibihugu bihabwa uburenganzira bwo kujya gutabara abari gukorerwa Jenoside. Ni na yo mpamvu Umuryango w’Abibumbye watangije ubutumwa bw’amahoro bwawo muri RDC, nk’uko Rutaremara yabisobanuye.
Rutaremara yagaragaje ko ariko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC buzwi nka MONUSCO, zitigeze zikora inshingano zahawe yo kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barimo umutwe wa FDLR.
Mu gihe Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi burimo kwicwa, Rutaremara yavuze ko rutabatereranye kuko rwakomeje kubatabariza mu miryango mpuzamahanga.
Yagize ati “Reka tubihere Abanyamulenge bajya gushira, bwa bundi bwa mbere. U Rwanda rwaragiye, rukuraho na Mobutu. Ariko u Rwanda si ikirwa, hari ibindi bihugu. Twagombye kugaruka iwacu. Ubwo ni uburyo bwari bwakoreshejwe mbere. Ntabwo u Rwanda rwicaye ngo rutererane aho hirya no hino, rurabivuga, rukabyerekana.”
“U Rwanda ntirwigeze rwemera ko ahantu hose haba Jenoside, n’aho ruboneye aho rubivugira, rurabivuga. Nta gihe Perezida atagenda, abwira abo ba Perezida bandi hirya no hino, n’uwacu muri Loni ni byo agenda yerekana, uburyo bwose bushobotse burakoreshwa.”
Rutaremara yasobanuye ko u Rwanda rutakongera kohereza ingabo muri RDC nka mbere, ahubwo ko rwahisemo gushaka igisubizo cyo kuvuganira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kuko ari cyo kirambye.
Ati “Niba rwaragize rutya, rugahaguruka ubwo bicaga Abanyamulenge, rukinjira, rugakuraho Mobutu, tugira ibyaho rero hazaho Kabila, noneho yica abandi kurushaho. Ubwo ntiwakomeza ujyayo, ujya kurwana ahubwo ubishakira igisubizo kirambye. Ntabwo wajya gufata igihugu cy’abandi ngo ukigumemo.”
Mu byo u Rwanda rusaba kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC harimo ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwaganira n’abahanganye na bwo kugira ngo burandure imizi y’iki kibazo irimo FDLR n’ingengabitekerezo yayo.
Uko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo
Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo mu 1996, zifasha umutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent Kabila gukura Mobutu ku butegetsi mu 1997. Ni ubutegetsi bwari bubangamiye umutekano w’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mobutu yari amaze gusohora iteka ryirukana Abanyamulenge mu gihugu cyabo ngo bajye mu Rwanda, ateguza abatazabyubahiriza ko bazahanishwa igihano cy’urupfu.
Muri uwo mwaka, umubano w’ubutegetsi bwa Mobutu na Leta y’u Rwanda wari warazambye, bitewe n’uko yacumbikiye abahoze mu ngabo (Ex-FAR) n’Interahamwe, abasezeranya gufata u Rwanda.
Mu gihe ingabo z’u Rwanda zari zarafashije Kabila gukura Mobutu ku butegetsi mu 1997, na we yaje guhinduka, mu 1998 yirukana Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bose ku butaka bwa Congo.
Icyemezo cya Kabila cyagize ingaruka no ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda zirimo kwicwa n’ubundi bugizi bwa nabi. Bashinze umutwe wa RCD watangije urugamba rwo kumukura ku butegetsi.
Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri uru rugamba, zifasha RCD kurwanya ubutegetsi bwa Kabila kuva mu 1998. Ni intambara yinjiyemo indi mitwe irimo MLC ya Jean Pierre Bemba, ingabo za Uganda n’iz’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC.
Intambara u Rwanda rwagizemo uruhare muri Congo zarangiye mu 2003 nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zose byarebaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!