Ni amagambo avuguruza icyemezo intumwa za guverinoma ya RDC zafatiye i Luanda muri Angola muri Werurwe 2024, Lutundula yabwiye umunyamakuru wa TV5 Monde kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024.
Muri iyi nama intumwa za RDC zahuriyemo n’iz’u Rwanda na Angola, Minisitiri Lutundula na bagenzi be bari banzuye ko mu nama itaha, bazagaragaza uko guverinoma y’igihugu cyabo yateguye gusenya FDLR.
FDLR yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi isanzwe yifatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, ikanahabwa ubufasha ikenera burimo intwaro.
Aya makuru yagaragajwe na raporo zitandukanye zirimo iyashyizwe hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, ashimangirwa n’imiryango mpuzamahanga irimo Human Rights Watch na Amnesty International.
Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe, na we mu mpera za 2023 yagaragaje ko ubufatanye bwa FDLR n’abasirikare b’ibihugu buhari, ubwo yabandikiraga ‘Télégramme’, abasaba kubuhagarika.
Hadaciye kabiri intumwa za guverinoma ya RDC zitanze isezerano ryafatwaga nk’igitangaza, Minisitiri Lutundula tariki ya 25 Werurwe 2024 yabwiye abanyamakuru bari i Kinshasa ko igihugu cye kitazi aho abarwanyi ba FDLR baherereye, nyamara bizwi neza ko bifatanya n’igisirikare cyabo ku rugamba.
Lundula yagize ati “Hashize umwaka mu izina rya Perezida na guverinoma, mbwiye Loni, Ubumwe bwa Afurika ko Congo isaba umuryango wose, buri gihugu cyaba gifite amakuru kuri FDLR ko cyaberekana aho bari, hanyuma kikadufasha kurandura iyo FDLR. Ntabwo ari ibinyoma. Ariko ntibaduhaye igisubizo.”
Kuri iyi nshuro, ubwo yibutswaga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasabye Félix Tshisekedi kubahiriza icyemezo intumwa za RDC zafatiye i Luanda cyo guhashya FDLR, ikava ku butaka bw’igihugu cyabo, yasubije ko atari inshingano yacyo.
Lutundula yagize ati “Ntabwo ari inshingano yacu kujya kurwanya FDLR. Bisaba kumva ibi bintu mu buryo budasubirwaho. Hari imyanzuro ya Luanda, hari ingingo mpuzamahanga zirebana n’impunzi zifite intwaro cyangwa zitazifite; gucyura ku bushake, kwambura FDLR intwaro, inshingano ikomeye ni iy’u Rwanda.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko, nk’uko Leta ya RDC isanzwe ibivuga, biteguye gutanga ubufasha mu gikorwa cyo gusenya FDLR, kandi ngo bazageza kuri Perezida wa Angola, João Lourenço, umugambi w’uko abarwanyi b’uyu mutwe bazacyurwa mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Brig Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro ’30 ans ça suffit!’, aherutse gutangaza ko FDLR ifije ijanisha rinini ku ruhare mu rupfu rw’Abanye-Congo babarirwa muri “miliyoni 10”.
Lutundula na we yashimangiye ko uyu mutwe wishe abaturage, ariko ngo ntibashobora kuwurwanya.
Ati “Ntabwo ari twebwe turi muri dosiye yo kurwanya FDLR yateje ibibazo byinshi muri Congo.”
Hari abarwanyi ba FDLR barahiye ko batazigera baza mu Rwanda, biganjemo abamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, nka komanda wayo, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’. Uyu yigeze kuvuga ko azagaruka muri iki gihugu mu gihe nta Mututsi uzaba ukikibamo.
Gen Omega na bagenzi be bakora ibishoboka byose kugira ngo ubufatanye bwabo n’igisirikare cya RDC butazahagarara, babifashijwemo na bamwe mu bofisiye bakuru bakorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gahunda yo gucyura ku bushake abarwanyi ba FDLR n’abandi bo mu mitwe nka CNRD babyifuza isanzwe ihari, kuko bakiriwe mu bihe bitandukanye mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cya Mutobo. Ikibazo gihari ni icy’abadashaka gutaha, bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!