00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSD: Umushahara munsi ya 60,000 ntukwiye gusoreshwa; amazi kugabanyirizwa igiciro

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 August 2013 saa 07:44
Yasuwe :

Mu rugamba rwo guhatanira imyanya yo kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), rigaragaza ko hari impinduka nyinshi ryifuza ko zabaho mu bukungu. Ryifuza ko umushahara w’umukozi uri munsi y’amafaranga y’u Rwanda 60,000 utasoreshwa, inganda nto n’iziciriritse zibona umusaruro muto zikagabanyirizwa imisoro zakwa, amazi yo ku mavomo rusange akagabanyirizwa ibiciro kandi abahabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru, bigahuzwa n’agaciro (…)

Mu rugamba rwo guhatanira imyanya yo kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), rigaragaza ko hari impinduka nyinshi ryifuza ko zabaho mu bukungu. Ryifuza ko umushahara w’umukozi uri munsi y’amafaranga y’u Rwanda 60,000 utasoreshwa, inganda nto n’iziciriritse zibona umusaruro muto zikagabanyirizwa imisoro zakwa, amazi yo ku mavomo rusange akagabanyirizwa ibiciro kandi abahabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru, bigahuzwa n’agaciro k’ifaranga ku isoko.

Kuri uyu munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 26 Kanama 2013, Ishyaka PSD ryabimburiye ibikorwa byaryo mu karere ka Gicumbi kuri Sitade y’i Byumba. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakuru ba PSD, abayoboke baturutse mu bice bitandukanye byegereye i Byumba n’abaturutse ahandi ndetse n’abakandida batanzwe n’iryo shyaka mu guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta, mu ijambo yagejeje ku bayoboke babo, yavuze ko Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage kuva ryashingwa rimenyereweho gutanga ibitekerezo bikomeye. Agira ati "Ishyaka ryacu kuva ryashingwa, rimenyereweho gutanga ibitekerezo bifatika byubaka igihugu mu byiciro bitandukanye by’iterambere. Ibyinshi byagezweho muri iki gihugu twishimira ko bimwe byashingiye ku byatanzwe na PSD. Bibabyiza iyo tubitanze tukabihuriraho n’abandi, hanyuma tukabyemeza, bikajya muri gahunda y’igihugu."

Dr Biruta akomeza avuga ko kugira ngo bahure n’abayoboke babo mu gihe bitegura amatora, ari ukugira ngo barebere hamwe inzira banyuzemo, aho bageze n’aho berekeza, aho bakeneye kwihuta n’ahakenewe kunozwa, kugira ngo batowe gahunda bahuriyeho ishobore gushyirwa mu bikorwa, igihugu gitere imbere. Asaba abayoboke ba PSD kwiyamamaza bakurikije amategeko, bagakoresha uburenganzira bwabo ariko bubahiriza n’ubw’abandi.

Gahunda ya PSD ni ndende

Nk’uko byagaragajwe na Nkusi Juvenal, umwe mu bayobozi ba PSD usanzwe mu nteko ishinga amategeko, akaba ari no ku rutonde rw’abakandida depite batanzwe n’iryo shyaka, yagaragarije abayoboke bari bitabiriye gahunda yo kwiyamamaza, avuga ko ibitekerezo ngenderwaho mu kwamamaza ishyaka PSD mu matora y’Abadepite yo muri Nzeri 2013 bishingiye ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage, Politiki, Imiyoborere n’Ubutabera.

Hon. Nkusi avuga ko ishyaka PSD ryiyemeje gushingira ku mibereho myiza y’abaturage, no kugira iterambere rishingiye ku bwisungane.

Mu ngingo zigera kuri 50 zikubiyemo gahunda n’ingamba by’ishyaka PSD muri manda ya 2013-2018, harimo gushyigikira iterambere rigabanya ubukene hose mu Rwanda, ku banyarwanda b’ingeri zose kandi rigabanya ubusumbane mu mibereho no ku musaruro ugera mu ngo; gushyiraho banki y’ubuhinzi, Kuvugurura amategeko y’imisoro, bikoroshya uburyo bwo gusora, bigafasha abashoramari bato (SMEs) kandi bikongera umubare w’abasora. Guharanira ko amafaranga y’umushahara w’umukozi asonerwa umusoro yagera ku 60,000 ku kwezi no kugabanya imisoro ya za SMEs zibona umusaruro muto. Kurwanya ruswa n’ibijyanye na yo no kwimakaza imicungire myiza y’ibya rubanda; kugeza abaturage bose amazi meza no kugabanya ibiciro byayo ku mavomero rusange bikajya munsi y’ibiciro by’amazi agera mu ngo.

Muri gahunda zabo harimo kandi kunoza imicungire y’umutungo wa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante); Guharanira ko ibigo by’ubuvuzi birushaho kwegera abaturage kandi bikagira abavuzi n’ibikoresho bihagije; gukomeza guteza imbere imibereho y’abarimu mu byerekeye imishahara, amacumbi n’inguzanyo. Harimo kandi gushyiraho uburyo abakora imirimo itanditse irimo ubuhinzi, ubukorikori, ubuhanzi, akazi ko mu rugo, abacuruzi bato n’abandi bagira ubwiteganyirize; guhuza buri gihe amafaranga atangwa kuri Pansiyo n’agaciro nyakuri k’ifaranga ry’igihugu n’ibindi.

PSD yashinzwe muri Nyakanga 1991, ryagize uruhare mu matora y’Abadepite yo mu 2003 na 2008 kandi ibona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora yo 2010 PSD yatanze umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika.

[email protected]

Dr Vincent Biruta Perezida wa PSD ageza ijambo ku bayoboke b'ishyaka ayoboye
Abayoboke ba PSD mu mudiho
Abayoboke ba PSD mu mudiho
Bamwe mu bayoboke bareba abakandida babo
Perezida wa PSD mu mudiho n'abarwanashyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages