Perezida Macron yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kane yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. Mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’u Bufaransa nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’abandi barimo n’abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda.
Harimo kandi abantu bazi amateka y’u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anahavugira ijambo yemera ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare.
Muri uru ruzinduko kandi Macron yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma akomereza mu Majyaruguru y’u Rwanda aho yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ikoranabuhanga, Tumba College of Technology, ahari imishinga u Bufaransa bugiye gutera inkunga.
Ku mugoroba yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo mbere y’uko afungura ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikigo kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye, kikazaha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’Abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.
Perezida Macron kandi ari kumwe na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa 1/4 cya BAL aho Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yatsinze Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique amanota 73-71, imbere y’abafana basaga 1000 bari muri Kigali Arena.
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rwari rutegerejwe na benshi kubera amateka ibihugu byombi bifitanye rwasojwe hatewe intambwe nshya mu mubano wabyo. U Bufaransa bwagiranye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye bukaba bwanateye inkunga urwego rw’ubuzima ahatanzwe miliyoni 60 z’amayero azifashishwa mu kugura inkingo za Covid-19 no guteza imbere ibikorwa bizamura abatishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!