Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaganiriye na Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku mubano w’ibihugu byombi, akomokoza ku gaciro k’abagore mu iterambere, ishoramari muri Afurika no ku mihindagurikire y’ikirere.
Mbere y’uko inama Mpuzamahanga ku bukungu bw’ Isi"World Economic Forum" yabereye i Davos mu Busuwisi guhera ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2015, igasoza ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama itangira itangira, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Afurika y’epfo, Jacob Zuma mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo CNBC Africa.
Baganiriye ku mubano w’ibihugu bayoboye wajemo agatotsi mu myaka ishize bose bemeza ko ibyo byarangiye.
Perezida Kagame yagize ati“Ibyabaye ntibyari bikwiye kuba, mu by’ukuri, umwuka mubi ahanini wakomejwe n’itangazamakuru, ariko dukomeje ibiganiro n’Afurika y’Epfo”.
Perezida Zuma yavuze ko ibyabaye byose byarangiranye n’imyaka yashize , ubu ngo hariho ibiganiro bishyigikiwe n’ibihugu byombi.
Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi kuva mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko hari bamwe mu bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo bakahakorera ibikorwa bya politiki kandi bitemewe ku mpunzi.
Icyo gihe Afurika y’Epfo yaregaga u Rwanda kwibasira Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye ku butaka bwayo,U Rwanda rukabihakana ahubwo rurega iki gihugu gucumbikira abihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye u Rwanda mu myaka yashize.
Muri iyo nama ku bukungu bw’Isi Perezida Kagameyahishuriye amahanga ibanga ryo kuba u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu iterambere ry’umugore, aho yagaragaje ko ari kimwe mu by’ibanze byashingiweho mu kuvugurura ubuzima bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yatanze afatanyije na Erna Soldberg Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Melinda Gates, umugore w’umuherwe Bill Gates, Phumzile Mlambo-Ngcuka uhagarariye abagore muri Loni na Paul Polman Umuyobozi mukuru wa Unilever Uruganda rw’ibiribwa rwo mu Buholandi.
Perezida Kagame yanavuganiye abatuye Isi ku muhoro mugari wa interineti.
Anasobanura ko hagomba umutekano mbere ya byose, kandi Abanyafurika bakitabira iri shoramari ku mugabane wabo


















TANGA IGITEKEREZO