00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Kagame, Perezida w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na
Kuya 5 September 2013 saa 05:39
Yasuwe :

Inama yahuje abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zo muri Afurika (AASU: All Africa Students Union), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ni we watorewe kuba Perezida w’umwaka, kuko yahize abandi bakuru b’ibihugu ku mugabane wa Afurika, mu guharanira amahoro, imiyoborere myiza n’iterambere.
Mu nama yabereye muri Ghana kuva kuwa 28 Kanama kugeza ku wa 01 Nzeri 2013, Abanyeshuri bahagarariye abandi biga muri za Kaminuza, baturutse mu bihugu byo bya Afurika, (…)

Inama yahuje abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza zo muri Afurika (AASU: All Africa Students Union), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ni we watorewe kuba Perezida w’umwaka, kuko yahize abandi bakuru b’ibihugu ku mugabane wa Afurika, mu guharanira amahoro, imiyoborere myiza n’iterambere.

Mu nama yabereye muri Ghana kuva kuwa 28 Kanama kugeza ku wa 01 Nzeri 2013, Abanyeshuri bahagarariye abandi biga muri za Kaminuza, baturutse mu bihugu byo bya Afurika, bahuriye Accra muri Ghana, mu nama isanzwe ibahuza buri mwaka.

Daniel Komezusenge, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda (FAGER), witabiriye iyo nama, mu kiganiro na IGIHE, yatubwiye muri make icyo iyo nama yari igamije n’icyagendeweho kugira ngo Perezida Kagame ari we utorerwa kuba umukuru w’igihugu w’umwaka ku mugabane wa Afurika.

Komezusenge agira ati “Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Abanyafurika turebe aho duturutse, dutegura aho tujya.’ Twareberaga hamwe ibijyanye na Gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ivuga ku cyerekezo 2063, turebera hamwe intego z’ikinyagihumbi aho zigeze zishyirwa mu bikorwa, tunarebera hamwe kandi ibijyanye n’ubuzima n’imiyigire mu mashuri makuru na za Kaminuza.”

U Rwanda rwabaye intangarugero

Komezasenge Daniel atangaza ko mu nama, abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu batangazwaga n’uko u Rwanda rwihuta mu iterambere, ugereranyije n’ibihe bikomeye rwanyuzemo; kuba ari intangarugero mu kurwanya ruswa, guteza imbere umutegarugori n’ibindi. Agira ati “Mu ngero zose zatangwaga muri iyo nama, u Rwanda rwagaragaraga ku mwanya wa mbere cyane. Ariko na none habaye gusangira ubunararibonye mu bumenyi butandukanye abantu bafite.”

Akomeza agira ati “By’akarusho kuko muri iyo nama hagombaga gutorwa Umukuru w’igihugu uhiga abandi muri uyu mwaka ku muagabane wa Afurika, Perezida Kagame aza ku isonga mu bushakshatsi bwakoze, agaragara nk’Umuyobozi mwiza wahize abandi mu guharanira amahoro, imiyoborere myiza n’iterambere ku mugabane wa Afurika.”

Igihembo cyahawe Perezida Paul Kagame cyakiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta. Mu ijambo rye ashimira urwo rubyiruko igihembo bahaye Perezida Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira uburezi, kuko ari inking mwikorezi y’iterambere rya Afurika ndetse n’Isi yose. Ati “iki gihembo kirerekana ko Perezida Kagame akomeje kugira uruhare rukomeye mu burezi no mu iterambere rya Afurika.”

Avuga ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira uburezi, umuco ndetse n’imikino n’imyidagaduro, kandi haharanirwa ko ibihe byacu byahise bigomba kubera Abanyafurika isomo, baharanira gutegura imbere heza. Asaba urubyiruko guharanira ishema, ukwigira n’agaciro bya Afurika.

Iki gihembo cyahawe bwa mbere Nkwame Nkrumah, nk’umwe mu baharaniye kwigenga kwa Afurika. Ihuriro ryashinzwe mu 1972, u Rwanda rwinjiyemo mu 2006. Inama ya AASU ubusanzwe iteranira ku cyicaro gikuru i Accra muri Ghana, ariko umwaka utaha nib anta gihindutse bitaganyijweko izabera mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages