00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzabonimana Guillaume Serge yatorewe kuyobora PL mu ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 10 March 2014 saa 03:58
Yasuwe :

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) bo mu ntara y’Iburasirazuba, bashyizeho Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara, Guillaume Serge Nzabonimana yegukana kuyobora iri shyaka ku rwego rw’iyo ntara.
Guillaume Serge Nzabonimana wabaye Umunyamakuru, ubu akaba ari Umujyanama wa Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu mihigo afite harimo ko afatanyije na Komite za PL ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge bazashishikariza abatuye Intara y’Iburasirazuba kuyoboka Ishyaka (…)

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) bo mu ntara y’Iburasirazuba, bashyizeho Komite Nyobozi ku rwego rw’Intara, Guillaume Serge Nzabonimana yegukana kuyobora iri shyaka ku rwego rw’iyo ntara.

Guillaume Serge Nzabonimana wabaye Umunyamakuru, ubu akaba ari Umujyanama wa Minisitiri w’Umuco na Siporo, mu mihigo afite harimo ko afatanyije na Komite za PL ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge bazashishikariza abatuye Intara y’Iburasirazuba kuyoboka Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), kuko ari rifite icyerekezo na gahunda biganisha ku iterambere ry’abanyarwanda.

Ibyo bikazagerwaho binyuze mu kubategurira amahugurwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabo, kubafasha gusobanukirwa neza gahunda za Leta n’uruhare bazigiramo, kandi ashimangira ko ibyo bijyana n’imikoranire myiza n’izindi nzego zirimo iz’ubuyobozi bwite bwa Leta, iz’umutekano n’iz’indi mitwe ya politiki bahurira muri iyo Ntara, kuko bose basenyera umugozi umwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Nzeyimana agira ati “Ibyo bizaza byiyongera kuri byinshi ishyaka PL ryakoze muri iyo Ntara, birimo kuba abayoboke baryo baritabiriye gahunda zinyuranye harimo n’iz’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko. Turahamagarira abayoboke ba PL bose ndetse n’abadukunda, gufatanya kubaka igihugu cyacu, kandi dukomeza gushyikira ishema ryo kwitwa Abanyarwanda, twirinda icyadutandukanya icyo ari cyo cyose.”

Nzabonimana wigeze kuba umunyamakuru wa Radio Rwanda, ikiri rukumbi, mu gihe cy’imyaka ine, mu myaka isaga icumi ishize yabaye Umujyanama wa Minisitiri muri za Minisiteri zitandukanye harimo iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Iy’Ubucuruzi n’inganda, iy’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Kubungabunga ibijyanye n’Umutungo bwite mu by’Ubwenge (Intellectual Property) yakuye muri Africa University Zimbabwe, akagira n’impamyabushobozi ebyiri zihanitse (Licence/degrees) imwe mu Itangazamakuru yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’indi mu mategeko yakuye muri INILAK. Atorewe kuyobora PL mu ntara y’Iburasirazuba asimbura Hon. Kamanda Charles wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Kongere za PL zakozwe mu ntara n’Umujyi wa Kigali aho mu Ntara y’Amajyepfo, Komite y’Ishyaka iyobowe na Hon. Mukamurangwa Sebera Henriette, mu Ntara y’Iburengerazuba Hon. Nyinawase Jeanne d’Arc, mu Ntara y’Amajyaruguru PL iyobowe na Uwamariya M. Claire, na ho mu Mujyi wa Kigali ni Hon. Munyangeyo Theogene.

Biteganyijwe ko ku rwego rw’Igihugu, Kongere ya PL izaterana mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe na Hon. Mukamurangwa Sebera Henriette, wari intumwa ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Igihugu muri iyo Kongere yo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Rwamagana.

Guillaume Serge Nzabonimana watorewe kuyobora PL mu ntara y'Iburasirazuba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages