00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawe udashobora guhinduka yabishatse – Dr Ntawukuliryayo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 October 2013 saa 12:41
Yasuwe :

Ibiganiro byari bihuje abahoze muri guverinoma, abakirimo n’abo bashakanye bibumbiye muri Unity Club, mu myanzuro yafashwe ni uko abagize iryo huriro biyemeje gutesha agaciro ibishingiye ku moko mu byanyarwanda. Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida wa Sena, we atangaza ko nta n’umwe udashobora guhinduka iyo yabishatse.
Kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Ukwakira, mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu karere ka Gatsibo, hateraniye ihuriro rya 6 ry’abanyamuryango ba Unity Club hamwe n’abandi (…)

Ibiganiro byari bihuje abahoze muri guverinoma, abakirimo n’abo bashakanye bibumbiye muri Unity Club, mu myanzuro yafashwe ni uko abagize iryo huriro biyemeje gutesha agaciro ibishingiye ku moko mu byanyarwanda. Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida wa Sena, we atangaza ko nta n’umwe udashobora guhinduka iyo yabishatse.

Kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Ukwakira, mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu karere ka Gatsibo, hateraniye ihuriro rya 6 ry’abanyamuryango ba Unity Club hamwe n’abandi batumiye, bose hamwe bagera kuri 300, bagirana ibiganiro bisesuye babwizanya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Wabaye umwanya wo kwikanda no gusaba imbabazi kuba benshi nta cyo bakoze ngo barengere abicwaga.

Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida wa Sena wasoje ibyo biganiro byamaze iminsi ibiri, mu ijambo rye ashimira Unity Club Intwararumuri kuba mu biganiro yaratumiyemo inzego zinyuranye harimo n’abahagarariye Sosiyete Sivile ndetse n’amadini, kuko bizafasha gutera intambwe nziza mu gufasha urubyiruko rwasabye gusobanukirwa neza n’amateka yaranze u Rwanda.

Agira ati “Abana bacu bavuze ko bifuza kuva mu moko bakaba Abanyarwanda. Twe nk’abayobozi, nk’ababyeyi, nk’abantu bakuru twabaye mu bihe bitandukanye by’amahina by’igihugu cyacu. Tugomba kubyumva vuba, kandi tukabyakirana ingoga n’umutima wumva urimo n’ubunararibonye, kugira ngo icyo badusabye tuzashobore kugisohoza twese turi kumwe.”

Akomeza avuga ko ibiganiro ku kuba Umunyarwanda byatangiye kera. Ko ku nshuro ya 6 ibiganiro byateye intambwe, kuko bihaye umwanya wo gusesengura no gusobanukirwa kabone n’iyo baremerewe, biyemeje kugera ku ntego “Ndi Umunyarwanda” kandi biyemeje no kubigeza ku bandi.

Ati “Twiyemeje twese kandi twihaye inshingano ko dutesha agaciro ibitanya Abanyarwanda, tukaba Abanyarwanda bavugisha ukuri, bifitiye icyizere kandi bakora kugeza n’aho twapfira igihugu cyacu. Ngiyo imyumvire myiza, natwe tubaye imyumvire myiza.”

Muri ibyo biganiro, ishyirahamwe “Imyumvire myiza” ryo mu karere ka Ngororero, ryahawe igikombe na Sheki ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, kubera ibikorwa by’indashyikirwa ryagezeho mu bumwe n’ubwiyunge. Iryo shyirahamwe rigizwe n’abakoze Jenoside bemeye icyaha bakaba barafunguwe, abarokotse Jenoside, abahoze ari Abacengezi n’abandi.

Kuri icyo gihembo cyatanzwe ku nshuro ya kane, Dr Ntawukuliryayo yagize ati “Ibi ni ibyerekana ko ntawe udashobora guhinduka. Icyo bivuze ahangaha muri ibi biganiro ni ukumenya guhitamo neza, icyo dushaka kuzasiga cy’umurage w’Abanyarwanda. Nta muntu upfa ari ikigoryi, keretse iyo yabyishyizemo ubwo apfa ari cyo nyine. Ariko umuntu wese iyo ahisemo neza arahinduka… Iyo umuntu abaye indashyikirwa ntasubira inyuma.”

Yasoje asaba Unity Club yateguye icyo gikorwa gukomeza akigira icyayo kugira ngo hato kitazasenyuka nta musaruro ukomeye gitanze, ahubwo yazakirekura kimaze gushing imizi. Abantu bagakomeza guhura bagasesengura ibibazo, abaremerewe bagasaba imbabazi kandi na zo zigatangwa, kandi umwera uturutse ibukuru ugakwira hose. Abibutsa ko nta muntu bahatira gusaba imbabazi ahubwo umutima we ari wo umukomanga, akumva ko bikwiye kwatura akavuga, akaba ariko kwikanda ububabare.

Agira ati “Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni byo nkingi y’iterambere. Hari aho tugeze, tugomba no kwishimira, ariko urugendo ruracyari rurerure kandi rukidutegereje, kandi byose bizashoboka. Ntituzirare, twemere kandi dushyigikire ‘Ndi Umunyarwanda’, ni ko kubaho kwacu, ni ko kubaho k’u Rwanda, ni ko kubaho kw’abana bacu, abuzukuru n’abuzukuruza bacu.”

Madamu Jeannette Kagame ahemba ishyirahamwe Imyumvire myiza, aha yabashyikirizaga Sheki ya Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Mukabalisa Donatilla; Madamu Ntawukuliryayo; Jean Damascene Ntawukuliryayo Perezida wa Sena; Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika akaba n'Umuyobozi mukuru wa Unity Club; Madamu Habumuremyi; Pierre Damien Habumuremyi Minisitiri w'intebe; abakomiseri muri Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge hamwe n'abanyamuryango b'ishirahamwe "Imyumvire myiza"
Abanyamuryango b'ishyirahamwe Imyumvire myiza ryo mu karere ka Ngororero
Mu biganiro buri wese yahabwaga umwanya wo kuvuga irimuri ku mutima
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, asaba imbabazi Abayobozi b'uturere twa Nyamasheke na Karongi, biganye mu iseminari ko ntacyo yabamariye igihe bari mu kaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages