Gen. Muhoozi amaze gusura u Rwanda inshuro ebyiri kuva uyu mwaka watangira. Ku nshuro ya mbere yahageze ku wa 22 Mutarama 2022, anahava uwo munsi. Icyo gihe byavuzwe ko yari azanye ubutumwa bwa Se ari we Perezida Museveni wa Uganda.
Nyuma y’igihe gito yongeye kugaruka mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu rwabaye muri Werurwe, yongera kuganira na Perezida Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri Twitter icyo gihe, byavuze ko haganiriwe ku mubano w’ibihugu byombi, byanatanze umusaruro urimo ko umupaka uhuza ibihugu byombi, i Gatuna wongeye gufungurwa mu mpera za Werurwe.
Gen. Muhoozi ukunda gukoresha Twitter avuga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibireba u Rwanda, yongeye kugaruka ku byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame [uwo yita nyirarume] mu ruzinduko rwe rwa mbere.
Ati “Umunsi wa mbere mpura na ‘Marume’ mu mezi atatu ashize, namwemereye ibintu byinshi. Icya mbere ni uko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, ingabo zanjye zitagomba gutera u Rwanda. Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”
Ubu butumwa yabuherekeje amafoto amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ku munsi yageraga mu Rwanda bwa mbere.
U Rwanda rwakunze gushinja Uganda gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigenda bizambya umubano w’ibihugu byombi.
Kimwe mu byari bitegerejwe mu izahuka ry’umubano wabyo ni ifungurwa ry’umupaka no kongera gusubira mu buryo k’ubuhahirane hagati y’ababituye.
Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagiranye na Televiziyo Rwanda nyuma y’ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna, yavuze ko kuba ufunguye ari intambwe itewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi ariko bitavuze ko ari iherezo ry’ibibazo bajyaga bahura na byo bambutse.
The first day I reconnected with my uncle 3 months ago, I promised him a number of things. First of all, as Commander Land Forces, UPDF, my army would never attack Rwanda. Secondly, no security official of Uganda who fights Rwanda would retain his job. More to follow... pic.twitter.com/r1oDESpYOj
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 21, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!