Ibyo ariko si ko byagenze. Mu 1997, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeye uruhare rwabwo mu gutererana Abatutsi bari mu kaga, ubwo bakorerwaga Jenoside mu 1994. Muri Mata 2000, Guy Verhofstadt wari Minisitiri w’Intebe wabwo yasabye imbabazi ku mugaragaro ubwo yari i Kigali.
Ibyo ntibyabujije ko icyo gihugu gikomeje kuba indiri y’abajenosideri, abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abashaka guhirika Guverinoma y’u Rwanda iriho ubu. Nk’aho bidahagije, u Bubiligi bubaha n’amafaranga yo kubikora badakomwa mu nkokora.
Hari amakuru avuga ko kugeza umunsi Abadiplomate b’u Bubiligi bahambirizwa, muri Ambasade yabwo i Kigali, hari harashyizweho uburyo buhoraho bwo gukora intonde z’Abahutu n’Abatutsi bashyirwa mu nzego zitandukanye, cyane cyane iza Leta n’iz’umutekano, kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’Igihugu.
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko batacyibona mu ndorerwamo z’amoko, u Bubiligi ni ho bukibabona, kandi nta n’icyizere cy’uko buzareka kuhababona kuko n’ubundi ni bwo bwayatangije muri bo.
Ariko se u Rwanda rwagombaga kuzihanganira ibi kugeza ryari? Rufite imbaraga zingana iki zo gukomeza gusekera igihugu kirushinyagurira, kigashaka kurusonga?
Imitwe y’Iterabwoba nka FDLR, RUD-Urunana, na FLN yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abasivile mu myaka itandukanye, ikomeza kugira ingufu kubera amafaranga akusanywa n’udutsiko nka Jambo Asbl, CLIIR, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, n’utundi twiyita ’associations’ twose tubona ingengo y’imari bigizwemo uruhare n’u Bubiligi.
Bene utwo dutsiko twashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside, abana babo, ndetse n’abayihakana, ni na two dutegura ibikorwa by’ubwitange bikusanyirizwamo ’ingemu’ zohererezwa Ingabire, akayakoresha mu bikorwa yita ibya politiki nyamara bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu kuko nta shyaka agira ryanditswe mu Rwanda.
U Bubiligi ntibwanyuzwe
Uribaza ngo kuki u Bubiligi bwashyigikira ibikorwa by’iyo mitwe y’iterabwoba, bugaha ingengo y’imari utwo dutsiko tw’abahakana Jenoside n’abayigizemo uruhare?
Impamvu nyamukuru ni imwe: abayigize bose bahujwe n’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yazanywe n’Ababiligi mu Rwanda, ubwo babwiraga Abahutu ko bagomba kwikiza Abatutsi, bakabica kugira ngo bagire ubutegetsi mu maboko yabo.
Iyo PARMEHUTU n’icyiswe "revolisiyo" mu 1959 byari bigamije kuryanisha Abanyarwanda gusa, Ababiligi bakabona aho bahera bagira ijambo mu Rwanda.
Ababiligi bishe Umwami Yuhi V Musinga bamuhora gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa wamusimbuye ni cyo bamuhoye.
Mu gitabo "Shake Hands with the Devil," Romeo Dallaire wari uyoboye ingano za Loni mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga, asobanura ko u Bubiligi n’u Bufaransa ari byo bihugu byari bifite inyungu mu kohereza ubwo butumwa mu Rwanda.

Birumvikana cyane kuko u Bubiligi bwari bugifite ijambo rikomeye kubera uruhare bwagize mu kugeza ku butegetsi abari muri guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, mu gihe u Bufaransa Perezida Juvenal Habyarimana yabufataga nka se wa batisimu, atagomba gukora icyo budashaka.
Nyamara nk’uko amateka abyerekana, u Bubiligi ni nyirabayazana w’ibibazo Abanyarwanda baciyemo, kuva ku buhunzi kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abana bavukiye mu nkambi hirya no hino ku Isi n’ababyeyi babo bahunze mu 1959 bakiri ingimbi n’abangavu, biboneye ingabo z’u Bubiligi zari muri Loni zisiga Abatutsi barenga 2000 kuri ETO Kicukiro mu 1994, bakicwa n’Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana.
Babonye ko abamazeho imiryango y’Abanyarwanda bahawe ikaze mu Bubiligi bakaba bacyidegembya n’uyu munsi, nubwo mu 2014 Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kasabye ko abagize uruhare muri Jenoside bafatwa bakaburanishwa aho bari hose.
Guverinoma iyobowe na FPR ntiyashoboraga kongera kwemerera amahanga kwivanga muri politiki n’imiyoborere by’u Rwanda kandi izi neza ingaruka zabyo, bimwe by’ijoro ribara uwariraye.
Mu Karere, u Bubiligi buracyafite ijambo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Mu bihugu bwakolonije, u Rwanda ni rwo rwonyine rwabashije kwigobotora ubwo bukoloni buri mu isura nshya kuko rwamenye neza ko nta keza kabwo ku Banyarwanda.
Umugambi wo gusenya u Rwanda rushya
Uko gutakaza ububasha bwo kugira icyo bwakora ku Rwanda, ni cyo cyatumye bukora iyo bwabaga ngo bufashe imitwe y’iterabwoba irwanya guverinoma iriho. Gutera inkunga imitwe ihakana Jenoside ni ukwikuraho ikimwaro n’icyasha bufite ku ruhando mpuzamahanga, ku bw’uruhare bwayigizemo.
Byumvikane neza ko uretse kuba bwakurikira amabuye y’agaciro muri RDC, u Bubiligi ntibwashoboraga kubaho nta ruhande ruhagazeho mu makimbirane u Rwanda rufitanye na RDC, mu gihe i Kinshasa bukivuga rikijyana kandi i Kigali ibyo kwakira amabwiriza avuye iyo bigwa bitagikora.
Perezida Paul Kagame aherutse kubaza impamvu u Bubiligi budaterwa isoni no kwiruka amahanga yose ngo busabira u Rwanda ibihano.
U Rwanda ntirwakwanga umufatanyabikorwa, ariko se uwo mufatanya ku manywa, kubera iki bugoroba agakoranya abagizi ba nabi ngo barwice? Uwo mwakomeza gufatanya ibiki?

Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU bwazanye mu 1959 buracyayishikamyeho, bushaka aho bwayicisha hose ikagera mu Rwanda.
Tshisekedi nawe ni uko abyumva, ari nayo mpamvu kwifatanya nawe, guverinoma iriho mu Burundi, FDLR, Jambo Asbl ndetse na Ingabire Victoire, ari ibintu u Bubiligi bwiringiye nk’ibizagira icyo bifasha muri uwo mugambi wabwo wo gutuma mu Rwanda hagaruka ubutegetsi bw’abakomoka ku bakoze "revolisiyo" mu 1959, bakamenesha Abatutsi.
Kuba Jambo News, Ikinyamakuru cya Jambo Asbl ari cyo cyatangaje bwa mbere ko u Bubiligi bwanze Ambasaderi Vincent Karega bwo butaranabitangaza, ni ikimenyetso cy’umubano w’akadasohoka uri hagati y’utwo dutsiko duhakana Jenoside na Guverinoma y’ i Bruxelles.
Harabaye ntihakabe, ibyo u Bubiligi bwakoreye u Rwanda mu myaka 108 ishize birahagije ngo rumenye neza ko nta keza burwifuriza. Ntirwakomeza kubuha rugari butegura imigambi mibisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!