Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Okapi, mu gihe ihuriro ry’ingabo zirimo iza RDC, iz’u Burundi, imitwe wa Wazalendo, FDLR n’abacancuro zikomeje guhanganira na M23 muri teritwari ya Masisi.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko yinubira kuba amahanga akomeje gusaba ko ibiganiro by’amahoro bya Luanda bikomeza, ariko bikaba bitagira icyo bikemura kuko bitabuza intambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru gukomeza.
Yasobanuye ko Leta ya RDC yatangiye “urugendo rwihutirwa” rwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 25 mu burasirazuba bw’iki gihugu, kandi ngo bazabikora ku bufatanye n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Muyaya yagize ati “Hari ibikorwa biri gutegurwa by’ingabo zacu n’iza SADC. Mu bisubizo biteganywa harimo ibya gisirikare dushyize imbere, ni na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, gusa rwo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, bishingiye ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu.
Abahagarariye guverinoma z’ibi bihugu bateganyaga guhurira i Luanda muri Mata 2024, ariko ntabwo bahuye. Muyaya yatangaje ko ntacyo ibiganiro byabo byakemura mu gihe avuga ko “ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo.”
Guhura kw’abahagarariye izi guverinoma zitemeranya kuri ibi birego, byari byarateganyijwe ko kuzakurikirwa no guhura kwa Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi n’umuhuza João Lourenço wa Angola.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!