Bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi baturiye Pariki y’ibirunga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavuga ko aka gace gakwiye kuba igicumbi cya FPR, kuko basanga gafite amateka yihariye mu bijyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe n’ingabo zahoze ari za FPR.
Ibi babitangarije IGIHE kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2013, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR. Zimwe mu mpamvu bashingiraho bemeza ko ari agace k’amateka kuri FPR, ni uko iyi Pariki y’ibirunga cyane cyane ahitwa mu rugano, ari hamwe ingabo zahoze zitwa APR zagize ibirindiro bikomeye, ubwo zari ziyobowe n’Ukuriye Umuryango FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gihe zari mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe mu 1990.
Si ibyo gusa, kuko abo banyamuryango bo mu majyaruguru, na bo nyuma yo kubona ibyiza byinshi nk’umutekano uhamye, umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, amashuri, amavuriro byose bagejejweho na FPR, biteguye kuzatora FPR-Inkotanyi ijana ku ijana, nk’uko byanashimangiwe n’ukuriye FPR mu ntara y’Amajyaruguru, akaba na Guverineri w’iyo ntara, Bosenibamwe Aime. Aho yagize ati “nta kabuza iyi ntara yacu igomba kuba iya mbere mu matora, dutora FPR ijana ku ijana, kuko hari ibyiza yatugejejeho bibonwa na buri wese.”



















TANGA IGITEKEREZO