Mu myaka itanu ya manda ya kabiri y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite imaze, mu nshingano yayo yo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, Minisitiri w’Intebe yanyuze imbere yayo inshuro zigera kuri esheshatu. Yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), ubuzima, kongera no gukwirakwiza ingufu (Energy Sector), ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku batishoboye (Social Protection).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 6 Kanama 2013, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Rose Mukantabana yatangaje ko muri manda y’imyaka itanu y’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite irangiye, mu rwego rwo kugenzura imikorere ya Guverinoma no kumenya imikorere yayo, Minisitiri w’Intebe, yabagejejeho byinshi, ku ncuro esheshatu yageze mu nteko.
Agira ati “Muri iyi manda ya kabiri y’Umutwe w’Abadepite (2008 – 2013), habayeho ba Minisitiri b’Intebe babiri, ari bo Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’uwo yasimbuye Bernard Makuza. Uko bagiye basimburana, bagize umwanya wo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.”
Akomeza atangaza ko abo ba Minisitiri b’Intebe bombi bageze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu bihe bitandukanye bigera kuri bitandatu, batangaza bimwe mu bikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), ubuzima, kongera no gukwirakwiza ingufu (Energy Sector) mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda no kwita ku batishoboye (Social Protection).
Incuro zigera kuri 20, abaminisitiri banyuze imbere y’inteko
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Rose Mukantabana, atangaza ko muri manda isojwe, Abaminisitiri batandukanye baje mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bihe bitandukanye, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo. Ibyo bikaba byarakozwe incuro zigera kuri 20, haganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye zirimo itangwa rya serivisi mu nzego z’ibanze, akarengane na ruswa byavugwaga mu buyobozi bw’izo nzego; ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka ifite ku Rwanda, igikorwa cyo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, cyari gihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza DRC.
Ibindi byaganiriweho birimo uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu gushyigikira gahunda y’ubukungu bw’igihugu mu mikoranire yacyo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ibibazo byari byagaragajwe na za Komisiyo ku miterere n’imikorere y’ibigo byita ku bana b’imfubyi, ab’inzererezi, ababana n’ubumuga, abana birera n’ibigo byita ku basheshe akanguhe n’ibindi.
Mukantabana akomeza atangaza ko ibyo byakurikiwe n’ingendo zigera ku 2996 z’abadepite mu ntara n’uturere, hagamijwe kumenya uko gahunda Guverinoma yemereye abaturage zishyirwa mu bikorwa, kwegeranya ibitekerezo by’abaturage ku mishinga y’amategeko yasuzumwaga na Komisiyo, kureba uko amategeko yatowe agenda ashyirwa mu bikorwa; no kureba uko ibikorwa n’imishinga y’iterambere igenda igezwa ku baturage yirya no hino mu Gihugu.
Muri izi ncuro zigera kuri 20, Perezida w’Inteko ishinga amateko, Umutwe w’Abadepite yatangaje ko hari igihe b yabaye ngombwa ko bamwe mu baminisitiri basabwa ibisobanuro, binyuze mu makomisiyo.



















TANGA IGITEKEREZO