Mu kiganiro yagejeje kuri urwo rubyiruko kuri uyu wa Mbere, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ni bwo Ministiri Kaboneka yagaragaje ingaruka z’amateka mabi y’ivangura rishingiye ku moko, aboneraho kuruha ubuhamya ku mateka ye bwite.
Ati “Mu byankomerekeje harimo kuba ntazi umwaka navukiyeho n’itariki.Si uko nabihisemo, ni uko nisanze ari uko bimeze, benshi muri mwe mushobora kuba mwarisanze mutyo.”
Yakomeje avuga ko bamubwiye ko yavutse hagati y’umwaka wa 1969 na 1971, we akihitiramo kujya avuga ko yavutse mu 1970, akanihimbira itariki n’ukwezi.
Ministiri Kaboneka yavuze ko yavukiye muri Uganda, ahitwa i Luwero, ababyeyi be bakaba barahageze bahunze, aho babanje gutungwa no gupagasa.
Ati “Muri ubwo buzima rero nanyuze muri byinshi, ariko ntabwo byambereye inzitizi, ahubwo byamberaga amasomo yo gushaka kubinyuramo no kugera ku rundi rwego.”
Mu by’ukuri icyo gihe ngo ubuzima ntibwari bubi cyane uretse ko bari bari mu buhungiro, kuko bari bafite inka bakabasha kujya banywa amata, ku buryo Abagande bari batuye muri ako gace bari abakozi bo mu rugo.
Icyakora ngo iyo zabaga zahinduye imirishyo, “ba bakozi bitewe n’uko babyutse, ni bo bahindukaga ba ‘Boss’”. Ibyo ngo byaterwaga n’ikintu kimwe, cyo kubabwira ngo “nubwo mufite izi nka, ni izacu, muzifite iwacu ntabwo ari iwanyu.”
Uburyo Kaboneka yamenye ko ari mu buhungiro
Ati “Nkiri umwana inka zarapfaga, umusaza ugasanga aravuga ngo ‘inka yanjye yapfuye, iyo mba mu Rwanda ntiba ipfuye.’ Ni na bwo natangiye kubimenya. Hagira umuntu urwara, akavuga ngo, iyo mba mu Rwanda ntabwo muba murwaye.”
Ibyo ngo byatumye Kaboneka akura yumva u Rwanda ari ikintu cy’igitangaza.
Luwero habereye Jenoside yakorewe Abanyarwanda itajya ivuga…
Kaboneka yavuze ko mu 1980 hatangiye intambara yo kubohora Uganda, bituma Museveni ajya mu gace ka Luwero kuba ari ho atangiriza iyo ntambara kuko ari ho hari hari amashyamba, ahita anifashisha abo yari azi babayeho nabi, atari mu mikoro, ahubwo bateshwa agaciro kubera kutemerwa nk’abenegihugu.
Iyo ntambara ni yo yahitanye ababyeyi ba Minisitiri Kaboneka, asigarana n’abavandimwe be batatu, ubwo yari atarageza ku myaka 20. Gusa umwe muri bo na we yaje gupfa, basigara ari batatu.
Ati “Muri iyo ntambara, umuntu wa mbere wahigwaga yari umunyarwanda. Tujya tuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi aha, hari Jenoside yakorewe Abanyarwanda itajya ivugwa. Luwero habaye jenoside yakorewe Abanyarwanda ariko ntabwo izwi. Abantu bashyizwe mu nzu, bagakingiranwa, bagatwikirwamo bakavuza induru bakarinda bakongoka bagashira. Ibyo byose twabibayemo.”
Icyo gihe inka z’Abanyarwanda zarariwe zirashira, bene zo na bo barashira, ariko Kaboneka n’abavandimwe be babiri bararokoka, bahita biyemeza gusanga bene wabo bari muri rwa Rwanda bajyaga bumva ruzira indwara, ruzira gupfusha inka, ariko na byo birananirana.
Byabaga ngombwa guhindura amazina ngo haboneke amaramuko
Minisitiri Kaboneka akomeza avuga ko barumuna be baje kubona umuntu abafasha kuza mu Rwanda, we asigara yiga muri Uganda, ariko ngo abavandimwe be bahuye n’ibibazo bikomeye birimo gutotezwa no kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, ariko ngo na we aho yari asigaye ntiyari yorohewe kimwe n’abandi bigaga hamwe.
Ati “Batwitaga amazina yose ashoboka, […] umuntu agahindura izina kugira ngo yiyoberanye, ashobore kubaho, ashobore kwiga, kubona ibyangombwa, akiyita amazina yo mu Bugande.”
Ubunyarwanda bwaratsinze
Ubwo hari haje igitekerezo cyo gutaha bagasubira iwabo, ni bwo benshi bakangutse, batangira no kwemera ko ari Abanyarwanda, Kaboneka akaba yari umwe muri abo nubwo yari akiri muto.
Kaboneka akomeza avuga ko yageze mu Rwanda mu 1992 yinjiriye i Gatuna we na bagenzi be.Icyakora ngo ibyo ababyeyi bababwiraga byose, ni byo byabubatsemo icyizere cyatumye bishyiramo ko “uko byagenda kose, nta heza hazaruta hahandi umubyeyi wawe yavugaga ko ari ho heza mu buzima bwose.”



















TANGA IGITEKEREZO