Ubushakashatsi bwakorewe Itorero ry’igihugu ku igenamigambi ry’imyaka ine rikora, bwagaragaje ko miliyoni irenga y’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bamaze kunyura mu Itorero ry’Igihugu. Abakozi ba Leta, abakorera n’abandi bagiye guhugurwa.
Ikigo Imanzi Ltd n’Ikigo RESTRAD Ltd ubwo byamurikaga uko igenamigambi ry’imyaka ine ryashyizwe mu bikorwa mu Itorero ry’Igihugu kuva mu 2007 kugera mu 2012, ryagaragajwe ibyagezweho, ibitaragezweho n’ibicagase bizongerwamo ingufu.
Muri iyi nama yahurije hamwe abakozi b’Itorero ry’Igihugu ku rwego rw’igihugu, Abahuzabikorwa ba gahunda z’Itorero mu turere, Abafatanyabikorwa b’Itorero mu nzego zitandukanye n’abandi, hanaganiriwe ku igenamigambi rishya ry’imyaka itatu iri imbere (2013-2017).
Mukantabana Marie uhagarariye RESTRAD Ltd, yagarutse ku birebana n’ubushakashatsi bakoze, ati “Twasanze harahuguwe abatoza 1681 mu byiciro bitatu bitandukanye, na ho Abanyarwanda batojwe bose hamwe bamaze kuba 1,098,599 barimo abatorejwe mu midugudu, Abamugaye, Abasoje amashuri, Abayobozi n’abandi.”
Rucagu Boniface uhagarariye Itorero ry’Igihugu, yavuze ko abakozi b’ibigo bitandukanye na bo bateganirizwa gutozwa. Ati “Twishimiye ibyakozwe byose kuko aba bashakashatsi bo banabonye ibyo tutatekerezaga, ubu twanabonye ahari intege nke. Mu minsi iri imbere hazatangizwa ku mugaragaro Itorero ry’Igihugu ku midugudu, mu nzego z’imirimo zirimo iza Leta, izigenga, n’abaturage bose, ubu bagiye gutozwa vuba aha.”
Zimwe mu mbogamizi Itorero ry’Igihugu rihura na zo, harimo kuba imyumvire ya bamwe mu baturage ikiri hasi no kuba amikoro y’igihugu akiri make bigatera ingaruka ku bumenyi abatoza bakagombye guhabwa. Bimwe mu byishimirwa ko byagezeho harimo kuba indangagaciro na kirazira bitaravugwaga mbere itorero ritaraza, ubu byamaze kuba umuco.



















TANGA IGITEKEREZO