00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Martin Kobler yakoresheje Ikinyarwanda asaba FDLR gushyira intwaro hasi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 7 January 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ibikorwa by’Ingabo za Loni zoherejwe muri Kongo kugarura amahoro (MONUSCO) yakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda yibutsa FDLR ko igomba kuva mu mashyamba abayigize bakajya kubaho mu buzima bwiza mu Rwanda.
Ntawe uzi niba yabikoze agirango afashe aba-FDLR batumva izindi ndimi.
Mu Kinyarwanda kigaragara ku rubuga rwe rwa Twitter, Martin Kobler ubusanzwe ukomoka mu Budage yasabye FDLR kuva mu bwihisho.
Yagize ati “ Bigiye kugera ku myaka 20, mubaho mwihishe mu mashyamba; (…)

Umuyobozi w’Ibikorwa by’Ingabo za Loni zoherejwe muri Kongo kugarura amahoro (MONUSCO) yakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda yibutsa FDLR ko igomba kuva mu mashyamba abayigize bakajya kubaho mu buzima bwiza mu Rwanda.

Ntawe uzi niba yabikoze agirango afashe aba-FDLR batumva izindi ndimi.

Mu Kinyarwanda kigaragara ku rubuga rwe rwa Twitter, Martin Kobler ubusanzwe ukomoka mu Budage yasabye FDLR kuva mu bwihisho.

Martin Kobler

Yagize ati “ Bigiye kugera ku myaka 20, mubaho mwihishe mu mashyamba; “mushire” intwaro hasi kugira ngo mutangire ubuzima busanzwe mu Rwanda”

Ubusanzwe Martin Kobler akunze gukoresha indimi z’Icyongereza n’Igifaransa nk’uko bigaragara mu butumwa atangira kuri Twitter.

Mu bundi butumwa, Kobler avuga ko FDLR itigeze yubahiriza itariki ntarengwa yari yahawe MONUSCO ikaba yararangije imyiteguro yo gukoresha ingufu za gisirikare iyambura intwaro ku ngufu.

Umuvugizi wa Loni, Stéphane Dujarric, yabwiye abanyamakuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 6 Mutarama 2015 ko imyiteguro yo guhashya FDLR hifashishijwe ingufu za gisirikare yarangiye ndetse bakaba baratangiye kurya runono ibirindiro by’uyu mutwe.

Yagaragaje ko MONUSCO izafatanya n’abafatanyabikorwa mu karere (ICGLR, FARDC na SADC) ; gusa Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yatumije inama ihuza aba bafatanyabikorwa yiga kuri iki kibazo ku wa 15 na 16 Mutarama, mbere y’uko umwanzuro wa nyuma ufatwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages