Intumwa yigenga y’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu k’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, Maina Kiai, agarutse mu Rwanda kuganira kuri ubwo burenganzira n’ababishinzwe.
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Maina agarutse mu Rwanda ku butumire bwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25, iyi Ntumwa ya Loni iragirana ibiganiro n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, uburenganzira yanenze iyubahirizwa ryabwo mu Rwanda.
Maina Kiai yari mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, asura inzego zitandukanye, iza leta n’iz’izigenga, harimo Inteko Ishinga Amategeko, Ubucamanza, Sosiyete Sivile, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, iy’Ubutabera, n’abandi, nyuma akora raporo itunga urutoki u Rwanda ko hari uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.
Maina yatangaje ko nta bwinyagamburiro muri politiki, akavuga ko hari n’abafungirwa kutavuga rumwe na leta.
Ku bijyanye no kwishyira hamwe no guhurira mu materaniro yavuze ko ari kimwe mu bigize demokarasi, ariko yabwiwe ko amahuriro yateguwe ashyigikiwe n’ubuyobozi ariyo akorwa mu gihe ay’abavuga nabi Leta atemererwa gukorwa.
Yagize ati "Nasanze nta bwisanzure buhari iyo udahuje imitekerereze n’ubutegetsi, Leta y’u Rwanda ishaka ko abantu bose bahuza nayo ibitekerezo, ntishaka uyinenga.”
Yanavuze ko imyigaragambyo yemewe na leta ariyo ikorwa gusa, naho iyo mu mutuzo inenga leta cyangwa ivuga ibitagenda ntiyemerwe.
Nubwo Maina Kiai yagaragazaga ko ibyo avuga yabikuye mu bo yahuye n’abo mu rugendo yagiriye mu Rwanda, Me Evode Uwizeyiamana, Umujyanama mu mategeko wa Minisiteri y’Ubutabera, we yagaragaje ko yaje hari icyo agambiriye.
Me Uwizeyimana yagize ati “Ibyo yavuze njyewe sinigeze mbigenzura ariko ni umuntu waje afite icyo ashaka ku Rwanda. Ku bwanjye ibyari birimo si ibyo yabonye ahubwo nibyo yaje bitsindagiye mu mutwe we. Bityo nta na kimwe nakubwira ngo ni ikintu gifite ireme cyangwa gifite aho gishingiye kuko mbere y’uko abitangira twarahuye twaranavuganye yaje afite uko abona u Rwanda.”
Hategerejwe kumenya ibizava mu kiganiro Maina azagirana n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, dore ko mbere yari yanenze iyubahirizwa ryabwo.
Usibye ibyo biganiro, kuwa Kabiri tariki ya 26 Kanama bwo hateganyijwe inama ijyanye n’isuzuma ngarukagihe ku rwego rw’isi (UPR) mu burenganzira bwa Muntu. Muri iyi nama hari inyigisho izatangwa na Maina Kiai.



















TANGA IGITEKEREZO