Mu kiganiro ku ruhare rw’uburezi mu iterambere ry’ubukungu cyateguwe na Apollo Group Inc., kibera i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwiyubaka kw’Abanyarwanda gushingira ku mujinya uterwa no kwibuka aho Abanyarwanda bahoze no kwiyemeza gutera imbere mu gihe gito gishoboka, kugira ngo Abanyarwanda bareke kubeshwaho n’abandi.
Perezida Kagame ku wa 30 Mata 2013 ubwo yagezaga ijambo ku bateraniye mu nama ibera i Los Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kigo cy’ubushakashatsi ‘Milken Institute’, ihuje abantu batandukanye baturutse mu bigo biharanira n’ibidaharanira inyungu, yabasangije ku mateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yagize ati “Twahereye hasi, abantu basaga miliyoni bari barishwe, Miliyoni enye z’impunzi zari zikiri hanze y’u Rwanda n’igihugu cyari cyarasenyutse. Uyu munsi u Rwanda ruracyiyubaka ariko Miliyoni 11 z’Abanyarwa zifite icyizere cy’ejo hazaza heza.”
Akomeza avuga ko kwiyubaka kw’Abanyarwanda gushingira k’umujinya uterwa no kwibuka aho Abanyarwanda bahoze, no kwiyemeza gutera imbere mu gihe gito gishoboka kugira ngo barekere kubeshwaho n’abandi, yongeraho ko guha agaciro buri munyarwanda ari byo byatumye habaho impinduka mu gihugu.
Agira ati “Twafashe umwanzuro wo kumenya aho dushaka kugera, uko tuzagerayo, n’icyerekezo gishimangira agaciro k’umunyarwanda.”
Perezida Kagame yagaragaje ko icyerekezo cy’u Rwanda gishingiye ku byabaye mu gihe cyashize kandi ko gufatanya n’abafatanyabikorwa bizaganisha ku kwigira.
Kagame yavuze ko gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 yafashije abarenga 90% kujya mu ishuri ndetse na 95% by’Abanyarwanda babasha kugera ku bikorwa by’ubuzima, kandi ingengo y’imari y’igihugu ishyira imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Charles Edelstein, Umuyobozi mukuru wa Apollo Group Inc. yavuze ko imiyoborere mu Rwanda n’uburyo rugera ku iterambere ari icyitegererezo muri Afurika yose ndetse no hanze yayo. Ati “ibibera mu Rwanda bishobora kubera urugero Isi yose ndetse no kutwigisha uko twakora ibikorwa byacu.”
Iyo nama yari yateguwe na Apollo Group Inc. yibanze ku kamaro k’uburezi mu iterambere ry’ubukungu. Apollo Group Inc. yashinzwe na John Sperling mu mwaka wa 1973. Ubu ni iya mbere mu gutanga porogaramu z’uburezi mu mashuri makuru zigenerwa abakozi bakuze ndetse n’izindi serivisi bakenera.
Amafoto/Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO