00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyinya : Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwabateye ingufu zo gushakisha iterambere ryihuse

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 8 Nyakanga 2013 saa 01:24
Yasuwe :

Nyuma y’igikorwa cyakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi cyo kwitoramo abazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganijwe muri Nzeli uyu mwaka wa 2013, abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gasharu, batangaje ko kuba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarifatanyije nabo kwizihiza isabukuru ya 19 yo kwibohora byabongereye imbaraga, bituma biyemeza gukora cyane kugira ngo bagere ku iterambere ryihuse kandi buri wese arigizemo uruhare.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku wa 7 (...)

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku wa 7 Nyakanga 2013 ubwo bari mu gikorwa cyo kwitoramo abazabahagararira mu matora y’Abadepite yo muri Nzeli bavuga ko bashaka gukora cyane nk’uko Perezida Kagame yabibasabye ku munsi wo kwibohora.

Rutazana Eric umunyamuryango wa FPR yagize ati “kwifatanya na Perezida wa Repubulika kwizihiza umunsi wo kwibohora ni ikimenyetso gikomeye. Ubutumwa yaduhaye ndabwibuka neza; yadusabye ko icyiza ari ukuribwa mu biganza bitewe n’imirimo wakoze ifite akamaro. Niyo mpamvu tugomba gutangira gukoresha amaboko yacu twivuye inyuma tugatera imbere.”

Ubwo butumwa bakaba barabuhawe tariki ya 4 Nyakanga 2013 na Perezida Paul Kagame ari i Kinyinya mu kigo cya Gisirikare cya Kami giherereye muri aka Kagari ka Gasharu, aho yifatanyije n’abasirikare n’abaturage kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Uhagarariye Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Gasharu, Musabyimana Albert, nawe washimye ko Chairman ku rwego rw’igihugu yageze mu Kagari kabo, yavuze ko Abanyamuryango ba FPR bazakomeza gukora bivuye inyuma ndetse anavuga ko mu matora y’Abadepite biteguye kongera kwegukana intsinzi.

Musabyimana yagize ati “Umuryango wa FPR-Inkotanyi aho ugeze ubu ni ukubera ko utanga ububasha bungana kuri buri wese, mu nzego izo ari zo zose kandi ugakunda buri wese.”

Yakomeje asaba buri wese guha agaciro mugenzi we anabashishikariza kuzagira uruhare mu matora y’Abadepite ateganijwe muri Nzeli 2013.
Abatowe muri Kagari ka Gasharu ni babiri aribo Uwamahoro Claudine na Bamporiki Edouard.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi nyuma yo kwitoramo abazabahagararira mu matora y'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .