Ese Kabila yaba agenda buhoro ku kibazo cya M23 bitewe n’abaterankunga bo mu mahanga?
Ibiganiro bya Kampala hagati y’umutwe wa M23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bishobora kutagira icyo bitanga niba Kinshasa n’abaterankunga bayo badahinduye imyitwarire kuri icyo kibazo. Abasesengura basanga gutsindwa kw’ibyo biganiro gushobora gutuma akarere kongera gusubira mu bibazo by’umutekano muke.
Inkuru y’urubuga independent.co.ug ivuga ko ubwa mbere impande zombi zinanirwa kumvikana, hari mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, byahise bikurikirwa n’intambara yatumye bwa mbere mu mateka ingabo za Loni zinjira mu rugamba rw’amasasu. Icyo gihe Kinshasa yari yamaze kunanirwa. Perezida Kabila wari umaze gutakaza Umujyi wa Goma ukigarurirwa n’inyeshyamba, yagaruye icyizere ubwo ingabo ze zongererwaga ingufu zikomoka ku ngabo 3000 za Burigade idasanzwe ya Loni yaje guhashya M23, ikabasha kuva muri uwo mujyi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Kabila yakomeje kwerekana kudashyigikira ibiganiro, aho yakomeje kugaragaza ko asa nk’aho ashyigikiye imirwano, kabone n’ubwo inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yari yasabye ko habaho ibiganiro, ariko we agaragaza kutabyitaho. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko umuyobozi w’igisirikare cya Congo yakomeje kurwanya iby’ibiganiro no guhagarika intambara, ndetse ko na Congo ikiyiraje ishinga ari ugukomeza kwishakira ibihugu by’amahanga biyishyigikira. Ibi kandi ngo byerekana impamvu Kabila agaragaza ubushake buke muri iki kibazo.
Muri iyi nkuru hatangwa urugero rw’ukuntu mu biganiro bya Kampala, M23 yagiranye umubonano n’intumwa za Congo inshuro ebyiri gusa, ahanini bitewe n’uko abayobozi ba Congo byagiye bigorana kubabona mu biganiro.
Abari babirimo bavuga ko Congo mu biganiro yasaga n’akazuyazi. Umwe mu baganiriye na The Independent yavuze ko mu biganiro aho kugira ngo intumwa za Congo zirase ku ngingo y’ikibazo, ahubwo bo batangiye gutera ubwoba.
Kelev Mutondo, umuyobozi rw’urwego rw’ubutasi muri Congo, yagize ati “igisirikare cyanyu nticyigeze kigira imbaraga na rimwe. Nimudashyira intwaro hasi tugiye kubarangiza.”
Hagati aho Minisitiri w’umutekano wa Uganda, nk’umuhuza, yasabye impande zombi kuganira nk’abanye-Congo bakumvikana.
Umwe mu bayobozi ba M23 asanga uwo mwanya wari uwo kubwizanya ukuri, ariko icyatunguranye ngo ni ukubona Congo yo yiteguye imirwano. Iyi nkuru ikomeza ivuga kandi ko gushyigikirwa kwa Kabila n’ibihugu by’amahanga, ari byo bituma aha agaciro gake ibiganiro. Kabila asaba M23 gushyira intwaro hasi, ariko na wo ukamusaba kubanza gutunganya Uburasirazuba bwa Congo, hakagaruka umutekano n’ituze.
Hagati aho ubwo Perezida Museveni wa Uganda yahuraga n’umwe mu baterankunga ba Congo, icyo gihe Museveni ntiyariye amagambo. Yabwiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Didier Reynders, na Minisitiri w’iterambere, Jean Pascal Labille, b’u Bubiligi ko ibihugu by’i Burayi bigomba kutabwira Kabila ngo yirengagize ikibazo cya M23.
Museveni yagize ati “Bemba ari muri Gereza mu Burayi, Lubanga na we ari muri Gereza i Burayi, Ntaganda ari muri gereza mu Burayi, none mukomeje kongeraho n’abandi.” Ibi Museveni yabitangaje nyuma y’Inama ya 68 ya Loni yabereye i New York.
Abo bagabo batatu, Jean-Pierre Bemba Gombo, Thomas Lubanga Dyilo na John Bosco Ntaganda bose bakurikiranweho ibyaha n’inkiko mpuzamahanga zirimo na ICC.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Museveni nyuma yo guhura n’abo badipolomate b’i Burayi, yababwiye ko bashobora kuba ikibazo aho kuba igisubizo ku cyibazo cya Congo.
Iyi nkuru ikomeza yemeza ko M23 ivuga ko u Bubiligi n’u Bufaransa ari ibihugu bikomeje kubangamira ibiganiro, ndetse n’umugambi w’amahoro muri Congo. Urukundo Kabila afitanye n’Ababiligi ngo ni urwo gushengura abagiye bagirwaho ingaruka n’ubukoloni bw’Ababiligi.
Ikibazo kimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Congo gishobora kuba cyaratangiye mu myaka ya 1950, igihe Ababiligi bari bashyigikiye uwitwa Moise Tshombe wari uhanganye na Minisitiri w’intebe, Patrice Lumumba. Impamvu nyamukuru y’u Bubiligi gutera inkunga Moise Tshombe, ahanini ngo bishakiraga amabuye y’agaciro n’ubu bakaba bakiyashaka.
Muri iki gihe ngo amasosiyete yo mu Bubiligi arimo iyitwa Umicore acukura Cobalt mu birombe biherereye ahitwa Katanga. Jean-Luc Dehaene wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Bubiligi yabaye igihe kirekire mu buyobozi bwa Umicore we na Etienne Davignon wahoze ari umunyamuryango mu bumwe bw’ibihugu by’i Burayi, akaba yarakoreye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Marianne cyashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 10 bagize uruhare mu rupfu rwa Lumumba ahagana mu 1961, ariko Davignon ntiyarugaragayeho. Anavugwaho kuba yaratanze telegaramu isaba ko Lumumba yakurwaho.
Iyi nkuru isoza igaragaza ko ibihugu bikomeza gushyigikira Congo ari byo bituma n’umugambi w’amahoro ugenda urushaho kunanirana.



















TANGA IGITEKEREZO