00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko Ishinga Amategeko ya EAC iteraniye i Kampala

Yanditswe na

H. Joseph Curio

Kuya 27 May 2013 saa 02:56
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasubukuye imirimo yayo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi i Kampala, muri Uganda. Iyi nteko rusange izasoza imirimo yayo ku wa 6 Kamena 2013.
Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda unayoboye abaperezida b’ibihugu muri uyu muryango, ategerejwe kugeza ijambo rye kuri iyi nteko kuwa kane tariki ya 5 Kamena.
Iyi nteko rusange, izayoborwa na Margaret Nantongo Zziwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa (…)

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasubukuye imirimo yayo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi i Kampala, muri Uganda. Iyi nteko rusange izasoza imirimo yayo ku wa 6 Kamena 2013.

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda unayoboye abaperezida b’ibihugu muri uyu muryango, ategerejwe kugeza ijambo rye kuri iyi nteko kuwa kane tariki ya 5 Kamena.

Iyi nteko rusange, izayoborwa na Margaret Nantongo Zziwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Amategeko ari mu by’ingenzi bizasuzumirwa muri iyi nteko.

Iyi nteko irateganya kujya impaka no kwemeza umushinga w’itegeko rigenga kugenzura imodoka zikorera muri EAC ryo mu 2012, n’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ya EAC nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

Inteko rusange kandi irateganya kwakira no gufata umwanzuro kuri raporo z’amakomite atandukanye no gusuzuma ibibazo yashyikirijwe.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba iteraniye i Kampala, iranateganya kwakira no gufata umwanzuro ku ijambo rirebana n’ingengo y’imari ya EAC.

Ariko iri jambo rirebana n’ubukungu bw’umwaka wa 2013/2014 izarishyikirizwa n’umukuru w’akanama k’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Shem Bageine.

Nyuma EALA izatumiza inama ya 7 ihuza Inteko Zishinga Amategeko, muri rusange izwi nka Nanyuki, ku itariki ya 7 kugeza 9 Kamena 2013 i Kampala.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari uguteza imbere Afurika y’Iburasirazuba ishingiye ku baturage n’isoko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages