00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indangamuntu mu gufasha urujya n’uruza rw’abantu mu karere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 December 2013 saa 11:07
Yasuwe :

Ibyasabwaga byose byamaze gutunganwa ngo abaturage b’u Rwanda, Uganda na Kenya bemererwe gutangira gukoresha ikarita y’indangamuntu mu kwambukiranya imipaka y’ibi bihugu uko ari bitatu nta nkomyi. Iki gikorwa kigiye koroshya ku buryo bufatika, urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ubucuruzi muri ibi bihugu.
Bamwe mu baturage bakunze gukora ingendo muri ibi bihugu, baravuga ko ubu buryo ari intambwe ikomeye cyane, mu rwego rwo koroshya ubuhahirane buganisha ku mateka.
Biteganyijwe ko (…)

Ibyasabwaga byose byamaze gutunganwa ngo abaturage b’u Rwanda, Uganda na Kenya bemererwe gutangira gukoresha ikarita y’indangamuntu mu kwambukiranya imipaka y’ibi bihugu uko ari bitatu nta nkomyi. Iki gikorwa kigiye koroshya ku buryo bufatika, urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ubucuruzi muri ibi bihugu.

Bamwe mu baturage bakunze gukora ingendo muri ibi bihugu, baravuga ko ubu buryo ari intambwe ikomeye cyane, mu rwego rwo koroshya ubuhahirane buganisha ku mateka.

Biteganyijwe ko abadafite indangamuntu bazajya bakoresha amakarita y’itora cyangwa ay’ishuri ku banyeshuri.

Polly Muhiiza, umunyarwanda ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ahitwa i Munyonyo muri Uganda, avuga ko nk’umuntu ukora ingendo muri ibi bihugu ku buryo buhoraho, iki cyemezo ari icyo kwakiranwa amaboko yombi.

Yagize ati “igihugu cyacu ntako kitari cyaragize ngo kitworohereze uburyo bwo kubona urwandiko rw’inzira, gusa uko biri kose byari bikiri inzira ndende kandi inahenze, mu gihe ukeneye kujya mu bihugu duhana imbibi.”

The New times dukesha iyi nkuru iravuga ko umugenzi azajya ahabwa agapapuro kagaragaza ko asohotse mu gihugu, mu gihe agarutse akagatanga ku biro by’abinjira n’abasohoka. Uko iminsi ihita, ibi na byo bizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Fiona Mutoni, umunyeshuri ku kigo cya Kanombe Secondary School ufite umubyeyi uba muri Kenya, we avuga ko ingendo akora ajya gusura umubyeyi zigiye kumworohera cyane. Yagize ati “kubona uruhushya rw’abajya mu mahanga byaduhendaga, kandi bikanadufata igihe kitari gito. Kuba rero noneho twemerewe gukoresha indangamuntu gusa, ngiye kujya nambuka nta ngorane.”

Icyakora hari n’ababona ubu buryo bushobora kuba bwateza ingorane mu gihe bwaba budakoranwe ubushishozi.

Samson Baranga, umunyamakuru w’amafoto ukomoka muri Uganda we asanga ubu buryo bushobora kuzorohereza abakora ibyaha ndengamipaka. Agira ati “Njye mbona ubu buryo bushobora kuzakoreshwa mu nyungu z’abagizi ba nabi, niba nta zindi ngamba z’umutekano zifashwe…..ndabona abanyabyaha bashobora kuzajya boroherwa no kwambuka imipaka, bityo bagacika ubutabera muri ibi bihugu.”

Uyu munyamakuru avuga ko kandi indi mbogamizi ishobora kuvuka ari uko nko muri Uganda abaturage badafite indangamuntu n’amakarita y’itora, bityo rero abayobozi bakwiye kwihutira guha abaturage babo indangamuntu, kugira ngo na bo ibyiza by’ubu buryo bushya bibagereho.

Koroshya urujya n’uruza rw’abantu, hakoreshwa indangamuntu mu buhahirane na viza imwe kuri ba mukerarugendo muri ibi bihugu, ni umwe mu myanzuro yafashwe mu mugambi w’inyabutatu hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya.

Inkuru dukesha The New Times yashyizwe mu kinyarwanda na Fabrice Fils Twizeyimana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages