00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC iriga kuki?

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 2 March 2016 saa 09:15
Yasuwe :

I Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe, harateranira inama ya 17 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Biteganyijwe ko muri iyi nama higirwamo ibintu bitandukanye birebana n’iterambere ry’abatuye ibi bihugu.

Amakuru agaragara ku rubuga rw’uyu muryango, aravuga ko mu biteganyijwe kwigirwamo, harimo kuganira ku busabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo bwo kwinjira muri uyu muryango,no kurebera hamwe icyakorwa ngo hatezwe imbere imodoka ziteranyirijwe mu karere, hagamijwe kugabanya umubare w’imodoka ziva hanze zarakoze.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Magufuli, Kagame, Kaguta, Kenyatta na Nkurunziza bungurana ibitekerezo ku guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu mu Karere, hagamijwe guhagarika kwinjiza imyenda, inkweto n’ibindi bikorwa mu mpu bya caguwa bituruka hanze y’uyu muryango.

Aba bayobozi baranatangiza ku mugaragaro Pasiporo mpuzamahanga y’Akarere (International East African e-Passport) ikoranye ikoranabuhanga.

Ni inama iza kugaruka ku kibazo cy’u Burundi, igihugu kinyamuryango kimaze iminsi mu bibazo bya Politiki byateje umutekano muke bigatuma abarenga 400 bapfa ibihumbi by’abantu bigahunga.

Ugendeye ku mategeko agenga uyu muryango, u Burundi nibwo bwari butahiwe guhabwa ubuyobozi bwawo, igikorwa cyari gukorerwa muri iyi nama.

Icyakora muri Gashyantare uyu mwaka, Umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma y’u Burundi yabwiye Ikinyamakuru The East African ko igishyizwe imbere mu gihugu cyabo atari ukuyobora EAC, ahubwo ngo ni ugukemura ikibazo cy’umutekano muke.

Ikindi kibazwa ni ukumenya niba Perezida Nkuruninza ayizamo, dore ko umwaka ushize yari ahiritswe ku butegetsi ubwo yari yitabiriye inama nk’iyi.

Sudani y’Epfo yatangiye gusaba kwinjira muri EAC kuva muri Nyakanga 2011 ubwo yahabwaga ubwigenge nk’igihugu gishya.
.
Iyi nama yabanjirijwe n’iya ba Minisitiri bashinzwe imirimo ya EAC mu bihugu byabo, kuva kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gashyantare 2016 .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages