Mu kiganiro uru rwego rwagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2015 babajijwe impamvu rutigeze rukurikirana ibirego abacamanza b’abanyamahanga bagiye barega ingabo z’u Rwanda zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Army), ngo barebe ukuri kwabyo n’aba bacamanza babone ukuri kw’ibyo bakeneye.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza, yavuze ko ibirego byose biregwa izo ngabo atari ukuri, ahubwo ko ari amagambo gusa.
Yagize ati “Ni amagambo nta birego byabo dufite, ntawaje kubitanga, babivuga mu magambo muri rusange ntibavuge umuntu ku giti cye.”
Yakomeje avuga ko byibura abo banyamahanga bari kuregera ubutabera bw’u Rwanda bakitabaza Ubushinjacyaha, butagira icyo bukora bakaba bakurikirana izi nzego, ati “Ushaka ubutabera naze arege mu Rwanda adukurikirane ko ntacyo twakoze.”
PN Muhumuza yakomeje avuga ko ibyaha byaregewe ubutabera bw’u Rwanda byakurikiranywe harimo urubanza rwakurikiranywemo abasirikare harimo n’abakuru ku iyicwa ry’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika biciwe mu Byimana.
Yavuze ko abahamwe n’ibyaha bahanwe, no kuri ibi birego bindi, iyo hagira urega kuri ibyo byaha nta kabuza byari gukurikiranwa.
Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi mukuru ushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko nta gihugu na kimwe cyigeze kiregera u Rwanda ngo ikibazo cyacyo kiregangagizwe.
Yakomeje avuga ko urugero rw’ikibazo cya Byimana rwerekana neza ko nta kibazo u Rwanda rwirengagiza.
Yakomeje agaya umucamanza w’Umunya Espagne watanze inyandiko zo gufata abo basirikare, ikibazo kikaba kirimo gukurikiranwa na Espagne nk’aho cyakurikiranywe n’u Rwanda ahavugwa ko habereye ibyaha bikekwa.
Na we yongeyeho ko ubushinjacyaha budafite iyi dosiye ko wa mugani iri mu cyuka, ko abayifite bayitanga igasuzumwa.
Nyamara ngo n’ubwo ibi bihugu byafashe iya mbere mu kugereka ibyo birego ku ngabo z’u Rwanda, ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko zasohowe n’ikinyamakuru New York Times, aho cyasobanuye ko abanya Espagne bapfiriye mu Rwanda bishwe n’abacengezi.
Ibi birego byatumye Lt. Gen Karenzi Karake uyobora urwego rw’ubutasi afatwa na Polisi y’u Bwongereza kuri ibyo byaha, aho yanategetswe kuguma muri iki gihugu kugera mu Kwakira uyu mwaka ubwo hazaba hafatwa umwanzuro ku koherezwa muri Espagne kwe cyangwa kurekurwa.
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO