00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitekerezo umunani byavugiwe mu Nteko bikavugisha benshi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 June 2024 saa 05:34
Yasuwe :

Manda y’abagize umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kugana ku musozo nyuma y’imyaka hafi itandatu bari mu nshingano. Bakoze imirimo myinshi irimo gusuzuma no gutora imishinga y’amategeko, gushyiraho amategeko ndetse no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma.

Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo, barinigura iyo baganira ku ngingo zirebana n’ubuzima bw’igihugu n’abagituye, bikaba akarusho iyo bavuga ku ngingo zitavugwaho rumwe kuko ni ho hakunze kumvikana ibidasanzwe.

Bimwe mu bitekerezo bidasanzwe byatanzwe mu Nteko muri iyi manda birebana n’ingingo zirimo: inkwano, ubusambanyi, ubujura bwifashisha ikoranabuhanga, imyambarire igaragaza imiterere y’umubiri n’ibibazo by’u Rwanda ra Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

IGIHE yabahitiyemo ibitekerezo umunani bidasanzwe byatanzwe n’abadepite muri iyi manda.

Inkwano yabereye umutwaro abasore!

Ubwo Prof Bayisenge Jeannette wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaga ibisobanuro ku bibazo byugarije imiryango mu Ugushyingo 2022, Depite Ndagijimana Léonard yasabye ko mu bibazo bikwiye kwitabwaho harimo n’inkwano yabereye umutwaro abasore, ku buryo iyo bagiye gushaka, bafata icyemezo cyo kujya gufata inguzanyo igera kuri 6.000.000 Frw muri banki.

Depite Ndagijimana yagize ati “Abenshi baba bafashe inguzanyo muri banki cyangwa bazifashe muri bagenzi babo. Igisubizo ni iki ngiki; uko mbibona, uko tugomba kubitekerezaho, turebe ukuntu twavanaho ahantu umutwaro w’inkwano.”

Uyu mushingamategeko yasabye ko hanashyirwaho uburyo bwo kubakira inzu abateganya gushakana, bakajya bishyura buhoro buhoro, kuko ngo byabarinda kubaho nk’abatangiriye ubuzima bw’urugo ku busa.

Depite Ndagijimana yasabye ko inkwano zavaho, asobanura ko ari umutwaro ku basore

"Ibere ntabwo ari umwanya ndangagitsina"

Muri Nyakanga 2023, nyuma y’itabwa muri yombi ry’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wari ukurikiranweho icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, abadepite baganiriye ku ivugururwa ry’itegeko rihana ibyaha, Depite Uwambaje Aimée Sandrine yavuze ko ibere atari umwanya ndangagitsina.

Muri iki kiganiro mpaka, Depite Uwambaje yagize ati “Iyo uvuze ngo umuntu ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake…turayizi ariko hari n’ibindi navuga ngo biri ku mubiri w’umuntu. Muri iyi minsi, usanga abantu bambaye, amabere ari ku gasozi. Sinzi niba ayo mabere na yo twayafata nk’imyanya ndangagitsina. Imyanya ndangagitsina irazwi. Ni igitsina turabizi…”

Iyo abana babiri basambanye, ni nde uba wasambanyije undi?

Nyuma y’ikibazo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga cy’umukobwa w’imyaka 17 byavugwaga ko yasambanyijwe n’umuhungu w’imyaka 15, Depite Rwaka Pierre Claver mu Ugushyingo 2023 yagaragaje ko biba bigoye kumenya umwana wasambanyije undi.

Muri iyi nteko rusange yasuzumaga umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Depite Rwaka yagize ati “Numvise ko uwasambanyije muri abo, yakoresheje iterabwoba cyangwa ibindi bintu, nib wo ahanwa, agakurikiranwa ariko noneho ni abana. Umuntu yakwibaza ngo ni nde muri abo bana wasambanyije undi?”

Uyu mudepite yasabye ko mu gihe hakurikiranwa dosiye nk’iyi, abantu baba bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko buri gihe umuhungu aba yasambanyije umukobwa kuko hari ubwo n’umukobwa yasambanya umuhungu. Ati “Byari bikwiye kurebwa neza, abo bantu baba bakiri abana.”

Gusubirana ubutaka bw’u Rwanda bwahawe RDC ni wo muti!, "Kuri Sukhoi nifuzaga ibirenzeho"

Muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yasobanuriraga abadepite ko amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akomoka ku ikatwa ry’imipaka ryakozwe n’abakoloni, Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko gusubirana ubutaka u Rwanda rwambuwe byaba umuti urambye.

Depite Nizeyimana yagize ati “Ariko nta buryo bwabaho bwatuma ibice byacu byashyizwe muri Congo n’ahandi mu gihe cy’ubukoloni bakata imipaka byagaruka? Haramutse hari ubwo buryo, mwaza kutuganiriza.”

Minisitiri Biruta yasubije uyu mudepite ko gusubirana ubu butaka bitashoboka, amusobanurira ko icy’ingenzi ari uko Abanye-Congo baburiho babuturaho mu mahoro, bahabwa uburenganzira bwabo.

Muri iyi Nteko Rusange y’abadepite, Minisitiri Biruta yagaragaje uburyo Leta ya RDC yashotoye u Rwanda kenshi, ikarasa mu karere ka Musanze yifatanyije n’umutwe wa FDLR, ikanohereza indege za Sukhoi-24 mu kirere cyarwo, icyakoze ko hari iyarashwe, isubira ku kibuga cy’indege cya Goma igurumana.

Depite Mussa Fazil Harerimana yavuze ko yishimiye ko iyi ndege yarashwe, agaragaza ariko ko yari kwishima kurushaho iyo idasubira muri RDC. Ati “Nubwo njyewe kanshimishije [agakorwa] ariko si cyane kuko nifuzaga n’ibirenzeho. Kikagwa aho ngaho iwacu, tukababwira ko twakimenaguye rwose!”

Depite Nizeyimana (wambaye ikote ry'ubururu) yabajije niba gusubirana ubutaka u Rwanda rwambuwe n'abakoloni bitakemura ikibazo

"Abasirikare b’abakobwa kuki bo batambarirwa na bagenzi babo?"

Ubwo Minisitiri Marizamunda Juvénal yasobanuriraga abadepite ibikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda muri Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yagaragaje ko abasirikare b’abakobwa iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo, nyamara abahungu bo bakambarirwa kandi bose bakora inshingano zimwe.

Depite Hindura yakoresheje aya magambo “Iyo ubona umusore w’umwofisiye n’umukobwa w’umwofisiye, uw’umuhungu akorerwa ubukwe mu buryo bwa gisirikare, akishima bikamunezeza ariko umukobwa we w’umusirikare w’umwofisiye ngo ntabwo bagenzi be bambwambarira kuko yambaye agatimba. Ibyo ngibyo rwose ntabwo bikwiye.”

Minisitiri Marizamunda yasubije uyu mudepite ko koko hakwiye impinduka, umwofisiye w’umukobwa na we akajya akorerwa ubukwe mu buryo bwa gisirikare nk’uko bigenda kuri mugenzi we w’umusore. Ati “Tuzashaka uburyo bajya babambarira na bo.”

Imirambo ikwiriye gutwikwa

Depite Ruku Rwabyoma, muri Mata 2024 ubwo abadepite baganiraga ku itegeko rigenga imikoreshereze n’imitunganyirize y’amarimbi, yavuze ko bidakwiye ko umuntu apfa, abasigaye bakamushoraho amafaranga menshi bamushyingura. Yatanze igitekerezo cy’uko imirambo yajya itwikirwa mu mashini zabugenewe, abantu bakajya bashyingura ivu.

Ati “Ubwo wagiye, ntukwiye kuba uhenze. Turavuga ngo gushyingura bisigaye bihenze? Ndumva twageze ku mafuru, twageze mu nkwi n’iki, ntibikwiye kuba kuriya. Dufite ikoranabuhanga [incinerator], baragushyiramo mu minota ibiri, akavu kagaturuka hariya, ukaba uragiye. Birahendutse.”

Uyu mudepite yasabye abantu guhindura imyumvire, bagahindura uburyo busanzwe bwo gushyingura kuko butwara ubutaka bwinshi, bwakabaye buhingwaho imyaka. Ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori.”

"Nta kuntu abajura bagirira igihugu akamaro?"

Muri Mata 2024 Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuriye abadepite gahunda zitandukanye za guverinoma, Depite Mukabunani Christine amubaza niba nta kuntu guverinoma yakwita ku bajura bifashisha ikoranabuhanga ku buryo bagirira igihugu akamaro.

Uyu mudepite yagize ati “Hari abana tumaze iminsi twumva bafashwe bari kuri RIB, bakoze ibyaha by’ubujura, ukumva ibintu bakoraga birimo ubuhanga. Leta ifite iyihe gahunda y’ukuntu yafata abo bana kugira ngo bagirire igihugu akamaro?”

Gusa Minisitiri w’Intebe yamusubije ko umuntu wese wiba, aba afite ubwenge, bityo ko guverinoma itafata icyemezo cyo kujya ihemba abajura.

Amatora y’abadepite ateganyijwe kuva ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024. Muri rusange, uyu mutwe uzaba ugizwe n’abantu 80 barimo 53 bazatorwa mu buryo bwa rusange, 24 bazaba bazahagararira abagore, babiri bazahagararira urubyiruko n’umwe uzahagararira abafite ubumuga.

Depite Uwambaje yavuze ko amabere atari imyanya ndangagitsina
Depite Rwaka yasabye ko abantu bakwikuramo imyumvire y'uko buri gihe umuhungu ari we usambanya umukobwa
Depite Hindura yasabiye abasirikare b'abakobwa kujya bakorerwa ubukwe mu buryo bwa gisirikare
Depite Fazil yavuze ko yari kwishima iyo Sukhoi-25 idasubira muri RDC
Depite Ruku yasabye abantu kumva ko gutwika umurambo atari ikintu kibi
Depite Mukabunani yasabye ko guverinoma yakwita ku bajura bifashisha ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .