00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen (Rtd) Kabarebe yanyomoje uwahoze akuriye ubutasi bwa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 January 2025 saa 02:11
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko imitekerereze y’ubupfapfa ariyo yihishe inyuma y’icyemezo cyo kohereza Ingabo za Afurika y’Epfo kurwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Ibi Gen (Rtd) Kabarebe yabigaragarije mu gitekerezo yanyujije ku rukuta rwe rwa X, ubwo yasubizaga ubutumwa bwatambukijwe na Televiziyo y’Igihugu muri Afurika y’Epfo bw’ikiganiro yari yagiranye n’uwahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu, Lt Gen (Rtd) Maomela Motau.

Uyu mugabo yabwiye umunyamakuru ko u Rwanda ari rwo muzi w’ibibazo bimaze imyaka myinshi muri RDC, nubwo rwo rudahwema kugaragaza ko ntaho ruhuriye na byo.

Lt Gen (Rtd) Maomela yavuze ko Perezida Cyril Ramaphosa adakwiye kurebera ibiri kuba asaba ibiganiro by’amahoro, ahubwo afite kugira icyo akora mu buryo bwihuse ku Rwanda, n’ubwo yaniniwe gusobanura niba yifuza gushoza intambara ku Rwanda cyangwa kurwoherereza intumwa zihariye.

Yagize ati “U Rwanda rwahoze rwihakana buri kimwe turabimenyereye. Ibikorwa byacu by’ubutasi biracyakomeje mu Karere kandi tuzi neza aho ikibazo. Perezida Ramaphosa arabizi ko u Rwanda ari ikibazo. Hagomba kugira igikorwa.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko uyu mugabo mu gihe cye akiri umuyobozi, yari ashyigikiye abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda babaga icyo gihe muri Afurika y’Epfo, akaba ari byo biri gutuma aharabika u Rwanda arushinja ibinyoma.

Yagize ati “Ni imitekerereze nk’iyo y’ubupfapfa kandi iciriritse yihishe inyuma y’iyoherezwa ry’Ingabo za Afurika y’Epfo kurwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi, bica Abatutsi b’inzirakarengane bo muri Kivu ya Ruguru baharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho.”

Ku rundi ruhande Perezida Kagame nawe aherutse kuvuguruza Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, wise Ingabo z’u Rwanda [RDF] inyeshyamba, ndetse akavuga ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirikare be bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa burebure aherutse gutangariza kuri X, Perezida Ramaphosa yavuze ko nyuma y’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC, igihugu ayoboye cyabuze abasirikare 13 bari mu ‘butumwa bw’amahoro’.

Ati “Iyi mirwano yatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’inyeshyamba z’Ingabo z’u Rwanda, RDF, aho bihanganye n’Ingabo za Congo, FARDC. Bagabye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC.”
Mu gusubiza ubutumwa bw’uyu muyobozi, Perezida Kagame yamwibukije ko muri iki cyumweru bombi baganiriye inshuro ebyiri harimo n’ikiganiro cyabaye ku wa 29 Mutarama 2025, byose bigaruka ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyakora Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyavuzwe mu itangazamakuru n’abayobozi ba Afurika y’Epfo harimo na Perezida Ramaphoza ubwe harimo kugoreka ukuri kw’ibihari, kwibasira kugambiriwe ndetse n’ibinyoma.

Yavuze ko niba ibyavugiwe mu biganiro byihariye bihabanye kure n’ibyagaragarijwe ku karubanda, bigaragaza neza uburyo ibibazo biri gufatwa, atanga umucyo ku byaganiriweho.

Ati “RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.”

Perezida Kagame yavuze ko SAMIDRC ari ingabo zahawe uruhushya na SADC, kugira ngo zifashe RDC kurwanya abaturage bayo, ifatanyije n’imitwe y’abajenosideri nka FDLR, ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na yo ubwayo ihora itera ubwoba ko izatera u Rwanda.

Ku bijyanye n’ibyo Perezida Ramaphosa yatangaje by’uko abasirikare b’igihugu cye bishwe ‘ku bw’ibitero M23 na RDF byabagabyeho’, Perezida Kagame yagaragaje ko bisa nko kwinyuramo, kuko mu biganiro abo bombi bagiranye, uyu muyobozi wa Afurika y’Epfo we ubwe yiyemereye ko bishwe na FARDC aho kuba M23.

Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko imitekerereze y’ubupfapfa ariyo yihishe inyuma yo kohereza Ingabo za Afurika y'Epfo kurwana mu Burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .