00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen James Kabarebe na Lt Gen Kayonga batanze ibiganiro ku mutekano

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 June 2013 saa 12:34
Yasuwe :

Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru batanze ibiganiro mu ishuri rya gisirikare i Nyakimana, mu karere ka Musanze, mu nama irebana n’umutekano w’igihugu igomba kumara iminsi ibiri.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo z’igihugu, iyo nama yatangiye ku wa 5 Kamena yafunguwe na Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Gen James Kabarebe yasabye abitabiriye inama n’abashakashatsi kugira uruhare mu biganiro bitangwa, bagasangira ubunararibonye n’abanyeshuri bari (…)

Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru batanze ibiganiro mu ishuri rya gisirikare i Nyakimana, mu karere ka Musanze, mu nama irebana n’umutekano w’igihugu igomba kumara iminsi ibiri.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo z’igihugu, iyo nama yatangiye ku wa 5 Kamena yafunguwe na Minisitiri w’ingabo z’igihugu, Gen James Kabarebe yasabye abitabiriye inama n’abashakashatsi kugira uruhare mu biganiro bitangwa, bagasangira ubunararibonye n’abanyeshuri bari muri iryo shuri.

Gen James Kabarebe yayoboye ikiganiro ku ruhare rw’ingabo muri Politiki y’imiyoborere n’iterambere ry’igihugu, afatanije na Prof Charles Gasarasi na Prof Herman Musahara.

Ikindi kiganiro cyatanzwe ni ikirebana n’iterambere ry’inzego zinyuranye mu gihugu no mu karere ku kubambatira umutekano cyatanzwe n’umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga afatanije na Dr CM kabwete.

Ikiganiro cya gatatu cyatanzwe kirebana n’Imiyoborere myiza imwe mu nkingi zibumabatira umutekano cyatanzwe na Prof Anastase Shyaka, afatanije na Wellars Gasamagera na Eusta Kayitesi.

Kuri iyi tariki ikiganiro giteganijwe kiratangwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Ibi biganiro birahabwa abasirikare bari mu mahugurwa muri uku kwezi, mu rwego rwo kunonosora imyumvire ku birebana n’umutekano w’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages