00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Amakimbirane yari atumye bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka berekeza iy’ubuhungiro

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 16 July 2015 saa 09:00
Yasuwe :

Mu Karere ka Gasabo mu gishanga kiri munsi y’Umurenge wa Kacyiru, ubuyobozi bw’Akarere bwahagurutse mu biro bujya gutanga umuti w’ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka byashoboraga gutuma bicana, ndetse bamwe bakavuga ko iyo bidakemuka bari bafashe imyanzuro ikakaye irimo n’uwo kwerekeza iy’ubuhungiro.

Iki kibazo cyari gutuma abantu bashobora guhunga kimaze amezi atatu hagati ya Koperative y’Ababumbyi bw’amavazi y’abasigajwe inyuma n’amateka ndetse na Mukakabugu Verena, bahoze bakorana, nyuma akiga umushinga ufite ingufu wo gukora amakositara n’amapavi maze akegera Banki.

Bagenzi ba Mukakabugu ntibabyishimiye bashaka kumwirukana mu butaka bita ubwabo umurenge watanze mu buryo batazi kugeza ubwo ubuyobozi bumaze amezi agera kuri atatu bucirirwamo ariko urubanza rukabura gica.

Abo ku ruhande rwa Mukakabugu bavugaga uburyo agirirwa ishyari

Munyarukundo Shaban uyobora iyi Koperative y’ababumbyi avuga ko bakunze kwegera ubuyobozi bw’umurenge, ariko bukabima amatwi, ibintu bavuga ko byari gutuma bafata imyanzuro ibiri ikakaye irimo gufata iy’ubuhunzi cyangwa kugeza iki kibazo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati “Uyu munsi iyo bahamuha twari gufata inzira y’ubuhunzi kuko byagaragaraga ko badutwaye ubutaka bwacu…iyo bagutwaye ahantu h’uburanga no mu gikari ntaho baba basigaje.”

Mukakabugu Verena avuga ko yahoze akorana na bo akaza guhanga umushinga aho yegereye Banki kuri ubu akaba afite imashini ebyiri akaba akora ibikorwa akishyura ibihumbi 500 banki ku kwezi.

Umwanzuro w’ikibazo wabaye ingorabahizi

Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwazaga gukemura ikibazo bwamutije ikibanza munsi y’umurenge wa Kacyiru agitera utwatsi avuga ko yahomba kandi imashini ze zigasakuriza abahatuye.

Umuyobozi w’akarere yahise yerekeza mu gishanga gusuzuma amajwi yazo mu gishanga maze basaba abo muri koperative amezi abiri yo gushaka umuti wa burundi ariko bakamureka akaba akora bamubera ibamba.

Umuyobozi w’akarere Stephen Rwamurangwa n’ab’inzego z’umutekano zari zihari bahise bafata icyemezo cyo kumurekera aho yakoreraga agace gatoya ndetse bamuha no ruguru munsi y’umurenge wa kakiru.Gusa Verena ntiyabashije kunyurwa n’ubwo butaka bufitwe n’imbarwa muri Kigali.

Ngo umwanzuro uzaba mu mezi abiri uzagendera ku byifuzo bye akihitiramo ahantu hakorera muri Kigali.

Bari kwerekeza iy'ubuhunzi iyo badakemurirwa ikibazo
Izi mashini ngo zirasakuza zakwimura abantu zivuye mu gishanga
Ucira urubanza abavandimwe arararama
Urusaku rw'imashini za Mukakabugu ngo rujya rubangamira Televisiyo baturanye
Bari barubiye

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages